COVID-19: Buri kipe yo mu cyiciro cya mbere mu Rwanda igiye guhabwa miliyoni 28 Frw

Yanditswe na Mudage Charles , kuwa 10 ukwakira 2019

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje uko amafaranga yatanzwe n’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) azakoreshwa harimo no kuba buri kipe iri mu cyiciro cya mbere mu bagabo izahabwa miliyoni 28 z’Amafaranga y’u Rwanda.

FERWAFA ivuga ko yizeye ko aya mafaranga azagira uruhare runini mu kugabanya ibibazo bimaze iminsi bivugwa mu makipe atandukanye ahanini bishingiye ku mikoro.

Uko 1.000.000$ yatanzwe na FIFA azakoreshwa

Miliyoni 72,5 Frw zizakorreshwa mu marushanwa y’abatarengeje imyaka 15.

Miliyoni 50 zizakoreshwa bikorwa byo guteza imbere umupira w’amaguru .

Miliyoni 28 zizahabwa buri kipe iri mu cyiciro cya mbere

Miliyoni 10 zizahabwa buri kipe iri mu cyiciro cya kabiri

Amakipe y’abagore yemewe nk’abanyamuryango ba Ferwafa: 5,000,000 Frws.

Amakipe y’abagore atemewe nk’abanyamuryango ba Ferwafa: 4,000,000 Frws

Miliyoni 15 zizifashishwa mu gusubukura amarushanwa mu mupira w’amaguru

Ishyirahamwe ry’abatoza rizahabwa miliyoni 2.5

Miliyoni 2.5 azahabwa abasifuzi

Ijabo ryawe Rwanda rizahabwa miliyoni 2.5

Miliyoni 17 azifashishwa mu basifuzi na ba Komiseri b’imikino

FIFA yategetse ko amafaranga yatanze agomba kwifashishwa mu kwishyura ibirarane by’abakinnyi, ibirarane by’abatoza n’abayobozi, kandi ibi bigakurikiranwa na FERWAFA ndetse na Minisiteri ya Siporo.

Amakuru mashya

South Korea’s Moon Jae-in sworn in vowing address

2 hours ago 126

South Korea’s Moon Jae-in sworn in vowing address

2 hours ago 126

South Korea’s Moon Jae-in sworn in vowing address

2 hours ago 126

South Korea’s Moon Jae-in sworn in vowing address

2 hours ago 126