New article No21746

Politiki

Imwe mu mihanda yo mu mujyi wa Kigali igiye gufungwa

Yanditswe

kuwa

na

Bikorimana Alexis
Imwe mu mihanda yo mu mujyi wa Kigali igiye gufungwa

Umujyi wa Kigali watangaje ko kubera imirimo yo kubaka imihanda, hari ibice bimwe by’imihanda bigiye gufungwa harimo - Nyabugogo-Gatsata, Nyacyonga- Gasanze, Prince House (agace gato) na Sonatube - Rwandex.

Umujyi wa Kigali uvuga ko umuhanda Nyabugogo-Gatsata, ibice bibiri by’umuhanda bizafungwa mu gihe cy’iminsi 20, Nyacyonga- Gasanze bikazatwara iminsi itatu, Prince House iminsi ine, naho Sonatube - Rwandex igice kimwe kizafungwa mu gihe cy’iminsi ine.

Ni ubutumwa bwanyujijwe kuri twitter, aho Umujyi wa Kigali wamenyesheje abakoresha iyo mihanda ko bazajya berekwa aho kunyura mu gihe bageze ahari gukorerwa imirimo.

Umujyi wa Kigali kandi umenyesha abantu bose ko iyi mihanda izaba ifunzwe guhera tariki 09 Kanama 2020.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza New article No21943
Kwamamaza New article No21181
Kwamamaza