New article No21746

IMIKINO

Abanyamuryango ba Rayon Sports bahaye Munyakazi Sadate iminsi itanu yaba adakoze ibyo yasabwe hagafatwa izindi ngamba

Yanditswe

kuwa

na

Bikorimana Alexis
Abanyamuryango ba Rayon Sports bahaye Munyakazi Sadate iminsi itanu yaba adakoze ibyo yasabwe hagafatwa izindi ngamba

Bamwe mu banyamuryango ba Rayon Sports badashyigikiye imiyoborere ya Perezida w’iyi kipe, Munyakazi Sadate bamwandiye bamusaba gutumiza inteko rusange mu minsi itanu atabikora amategeko agakurikizwa.

Iyi ni ibaruwa aba banyamuryango banditse nyuma yo gukusanya imikono inga na 1/3 cy’abanyamuryango bose.

Aba abanyamuryango bagaragaza impamvu nyamukuru yo gutumiza inama idasanzwe, ari ukuba ikipe ya Rayon Sports iri mu bibazo biterwa no kuba yaratakaje abakinnyi bari bayifitiye akamaro, gucamo ibice abanyamuryango no guheza amwe mu matsinda y’abafana.

Abanditse iyi baruwa bavuga ko Munyakazi Sadate n’adatumiza iyi nama mu minsi yahawe hazitabazwa icyo amategeko ateganya.

Indi nkuru wasoma ijyanye n’imikorere ya Munyakazi Sadate: https://www.makuruki.rw/spip.php?page=article&id_article=21487&var_mode=calcul

Munyakazi Sadate yatorewe kuyobora Rayon tariki 14 Nyakanga 2020, akaba yari asanzwe ari umuyobozi wa MK Sky Vision Card. Iri zina ntiryari risanzwe rimenyerewe muri Rayon Sports ahantu benshi bahera bibaza uko yahawe kuyobora iyi kipe ifite abakunzi benshi mu Rwanda.

Sadate yasabwe gutumiza inteko rusange mu minsi itanu
Bimwe mu byo Sadate ashinjwa harimo gucamo ibice abakunzi b’iyi kipe

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza New article No21943
Kwamamaza New article No21181
Kwamamaza