New article No21746

IMIKINO

Muhadjili wasinyiye AS Kigali, yavuze byinshi ku byatumye atera umugongo Rayon Sports

Yanditswe

kuwa

na

Bikorimana Alexis
Muhadjili wasinyiye AS Kigali, yavuze byinshi ku byatumye atera umugongo Rayon Sports

Hakizimana Muhadjili wari watangajwe ko yasinyiye ikipe ya Rayon Sports amaze kwemeza ko yasinyiye ikipe ya AS Kigali.

Mu kiganiro yahaye B&B FM umwezi yatangaje ko agiye mu ikipe ya AS Kigali kubera Rayon Sports hari ibyo itubahirije igihe.

Muhadjili ati, "Hari ababa bari direct baguha ibyo ukeneye ako kanya. Umukinnyi hari ibyo aba akeneye, iyo ubimuhaye ahita agenda. Amatariki nahanye na Rayon Sports yamaze kurenga .... "

Hari amakuru yavugwaga ko uyu mukinnyi yatinze gusinyira Rayon Sports kugira ngo abanze amenye ikipe izasohokera u Rwanda mu mikino ya CAF Confederations Cup.

Yagize ati, "Urebye ni byiza gukina Confederation ariko urabizi Rayon ni ikipe nziza ariko hari ibitaragenze neza. Ubu ngiye gikinira AS Kigali umwaka umwe."

yakomeje avuga ko ibyo Rayon Sports yamuhaga na AS Kigali yemeye kubimuha kandi ko bitandukaniye ku kantu gato.

Yavuze ko ataje mu ikipe ngo agaragare mu kibuga gusa, ahubwo ko ari ukuyifasha kugera ku ntego zayo harimo kugera mu matsinda ya CAF Confederations Cup no kuba bakitwara neza mu marushanwa akinirwa mu Rwanda.

Si ubwa mbere Muhadjiri yinjiye muri AS Kigali kuko no muri 2016 yarayisinyiye ariko ntiyayikinira kuko yahise ajya muri APR FC.

Muhadjili yasinyiye AS Kigali

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza New article No21943
Kwamamaza New article No21181
Kwamamaza