New article No21746

Politiki

Rutsiro: Abakozi 16 barimo ba Gitifu batanu bahagaritswe

Yanditswe

kuwa

na

Makuruki
Rutsiro: Abakozi 16 barimo ba Gitifu batanu bahagaritswe

Akarere ka Rutsiro kahagaritse abakozi 16 barimo Abanyamabanga Nshingwabikorwa batanu ndetse n’abandi bakozi babiri bo ku rwego rw’akarere.

Aba bakozi bahagaritswe mu gihe cy’amezi atandatu kugira ngo hakorwe iperereza ku inyerezwa ry’umutungo bakekwaho.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Emerance Ayinkamiye aganira na KT, yemeje ko abakozi bahagaritswe kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse.

Yagize ati, “Ni byo abakozi bahagaritswe kugira ngo urwego rw’ubugenzacyaha rubakoreho iperereza, naho nk’akarere ko twarangije iryacu”.

Ayinkamiye avuga ko nubwo bakurikiranyweho kunyereza imitungo, atifuza kubivugaho kuko biri mu iperereza, ariko ngo bakurikiranyweho imicungire mibi y’ibikoresho by’imihanda ya VUP bavuga ko babitse kandi bitari mu bubiko.

Uyu muyobozi ntatanga ingano mu mafaranga y’ibyanyerejwe, aho avuga ko bizagaragazwa n’ubugenzacyaha buri kubikoraho iperereza.

Ati “Ntabwo bafunzwe barakurikiranwa bari hanze, ariko ibyo twakoze ni ibigenwa n’itegeko”.

Abanyamabanga nshingwabikorwa bahagaritswe barimo abayobora imirenge ya Nyabirasi, Rusebeya, Mushubati na Ruhango, naho abakozi b’akarere ni ushinzwe imari n’ubutegetsi (DAF) n’umukozi ushinzwe ‘one Stop Center’ ufite mu nshingano ibijyanye n’imihanda.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza New article No21943
Kwamamaza New article No21181
Kwamamaza