New article No21746

Imyidagaduro

Eddy Kamoso wakoreraga itangazamakuru mu Burundi agarutse kusa ikivi yatangiye mu myaka 12 ishize

Yanditswe

kuwa

na

Makuruki
Eddy Kamoso wakoreraga itangazamakuru mu Burundi agarutse kusa ikivi yatangiye mu myaka 12 ishize

Eddy Kamoso ni umwe mu banyamakuru bubatse izina rikomeye kuri Radio 10 ubwo yakoraga ikiganiro "Imbaraga mu guhimbaza " ubu akaba agarutse kuri icyo gitangazamakuru.

Umunyamakuru ndetse akaba n’umuhanzi wa Gospel twavuga nka "Nduburira, Eddy Kamoso yaherukaga kumvikana mu itangazamakuru mu Rwanda mu myaka 12 ishize ubwo yakoraga ikiganiro cy’iyobokamana mu kiganiro yari yaratangije kuri Radio imwe hano mu Rwanda yise " Imbaraga mu guhimbaza"

Ni ikiganiro yakoraga cyari gikunzwe cyane n’abakunda ibiganiro by’iyobokamana akaba yaravuye mu Rwanda yerekeza gukomereza itangazamakuru mu gihugu cy’u Burundi aho yakoraga ibiganiro birimo nka ’Imbaraga mu guhimbaza’, ’Inanga ya Dawidi’ kuri Rema TV na Radio Vyizigiro ndetse n’ikiganiro cy’abana cyitwaga "Bana tuyage" .

Abinyujije ku mbuga ze nkoranyambaga yararikiye abakunzi be ko agarutse mu kiganiro cye yari yaratangije , akazajya agikora ku isaha ya sa mbiri z’ijoro buri cyumweru kuri Radio 10 kandi agakomeza n’ubundi izina ryacyo " Imbaraga mu guhimbaza"

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza New article No21943
Kwamamaza New article No21181
Kwamamaza