New article No21746

POLITIKE Y’U RWANDA

Karongi: Abaturage bamaze imyaka hafi 10 batarabona ingurane y’ibyabo byangijwe na REG

Yanditswe

kuwa

na

Makuruki
Karongi: Abaturage bamaze imyaka hafi 10 batarabona ingurane y’ibyabo byangijwe na REG

Bamwe mu baturage bo mu kagari ka Rufungo mu murenge wa Rugabano mu karere ka Karongi baravuga ko hashize hafi imyaka 10 baka ingurane y’ibyabo byangijwe ahacishijwe umuyoboro w’amashanyarazi Kirinda-Nyange na nubu bakaba batarayibona.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu REG ishami rya Karongi rivuga ko iki kibazo butakizi, ubw’akarere ka Karongi hashize iminsi ine ntacyo burakivugaho.

Bamwe muri aba baturage bavuga ko ikibazo cyo kudahabwa ingurane bakimaranye hafi imyaka 10 nyuma y’uko umuyoboro w’amashanyarazi uva i Kirinda ukanyura mu murenge wa Rugabano mu karere ka Karongi, ugana mu murenge wa Nyange mu karere ka Ngororero wangije bimwe mu bikorwa byari mu masambu yabo.

Ndayambaje Innocent agira ati”Baraje batema amashyamba bashyiramo amashanyarazi ,ubwo twarirukanse ku karere igihe kirekire,ubwo rero hanyuma bagiye baduhamagara ku karere nyuma yaho bagiye baduhamagara ku murenge turasinya; turategereza turaheba ahubwo twaje gutangazwa n’uko twabonye hari abantu bo mu murenge wa Murundi twegeranye bo bafashe ibyabo ariko icyagusetsa ni uko bo nta n’umwaka baramara nta n’ipoto barashinga ariko bo barabishyuye.”

Akomeza agira ati”icyo dusaba n’uko rwose bwaturenganura[ubuyobozi] bukatwishyuriza , niba akarere atariko kanishyura ariko noneho bigaragara yuko baba nabo batarabikurikiranye rwose ngo batwishyurize”.

Kambanda Anastase agira ati”Kuba bataraduhaye ingurane ,nk’ishyamba njye bangije ubungubu maze kurisarura kabiri kandi ryari ishyamba rinini ku buryo nagombaga kujya nkuramo amafaranga yo kwishyurira abana ishuri nkishyura za mituweli ;abaturage rwose twahuye n’ibibazo bikomeye ariko twarihanganye ,turabasabako batwishyura byanashoboka kuko barengeje igihe bagashyiraho n’indishyi y’akababaro”.

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu REG/Ishami rya Karongi buvuga ko iki kibazo butakizi.

Damien Dusengimana,umuyobozi waryo aganira na Radiyo Isangano yagize ati ”Ntago nkizi ahubwo wababwira bakitoramo bamwe bakaza bakakingezaho neza kugirango nzabashe kukibakurikiranira , Ubabwire rwose bazakore urwo rutonde rwabo hanyuma barunzanire mbafashe kukibakurikiranira ”.

Kuva kuwa gatanu w’icyumweru gishize radio Isangano yagejeje iki kibazo k’umuyobozi w’akarere ka Karongi Madame Mukarutesi Vestine avuga ko azagira icyo akivugaho kuri uyu wa mbere[tariki 27 Nyakanga 2020] ntiyitabye telefoni ntiyanasubije ubutumwa bugufi.

Amakuru aturuka muri aba baturage bo mu kagari ka Rufungo avuga ko abaturage basaba iyo ingurane bose hamwe ari 53.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza New article No21943
Kwamamaza New article No21181
Kwamamaza