New article No21746

Imyidagaduro

Habineza Joseph (Joe) wabaye Minisitiri agiye gusohora indirimbo

Yanditswe

kuwa

na

Bikorimana Alexis
Habineza Joseph (Joe) wabaye Minisitiri agiye gusohora indirimbo

Habineza Joseph wamenyerewe ku kabyiniriro ka Joe, yatangaje ko agiye gusohora indirimbo ye ya mbere.

Ni ibintu bitamenyerewe cyane ku bantu banyuze muri politiki y’u Rwanda, kuba bahinduka abahanzi nk’uko mu bindi bihugu bigenda.

Joe yabaye umwe mu baminisitiri bari bakunzwe ubwo yayoboraga minisiteri yitwaga iy’Urubyiruko, Umuco na Siporo; kuri ubu niyo yabaye Minisiteri ya Siporo.

Habineza Joseph kuri ubu akora mu kigo cy’ubwishingizi

Bamwe mu bamukurikirana ku mbuga nkoranyambaga bashimye umushinga we wo kwinjira mu buhanzi bamwizeza kuzakomeza kumuba hafi mu bikorwa bye, kuko hari abumva ko bamurimo ideni bitewe n’ibyo yabagejejeho ubwo yari Minisitiri.

Umwe yagize ati, "Babyita kurekura umuzigo wowe watwimye ibyo utari ufite Urubyiruko Utubitsemo amadeni menshi ubu twese twifuza kuzaba wowe Turagukunda pe courage rekura umuzigo twimanukire"

Undi ati, "Your Minister kankubaze iyo ndirimbo izajya ahagaragara ryari!! Nyikumbuye nkuko njya nkumbura iza Sebanani na Nkurunziza"

Kuri ubu Habineza Joseph (Joe) ni umuyobozi muri Kompanyi imwe y’ubwishingizi ikorera mu Rwanda.

Habineza Joseph uzwi nka Joe, yabaye Minisitiri w’Urubyiruko, Umuco na Siporo tariki ya 28 Nzeri 2004 asimbuye Bayigamba Robert, gusa yaje kwegura ku mpamvu ze bwite mu 2011. Nyuma yaje kugirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria mdetse na Ghana aho yavuye agaruka muri Guverinoma y’u Rwanda.

Habineza Joseph (Joe) wabaye Minisitri agiye gusohora indirimbo

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza New article No21943
Kwamamaza New article No21181
Kwamamaza