POLITIKE Y’U RWANDA

Rwanda: Abarwayi ba COVID-19 bageze kuri 40

Yanditswe

kuwa

na

Bikorimana Alexis
Rwanda: Abarwayi ba COVID-19 bageze kuri 40

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko habonetse abandi barwayi bashya bane ba Coronavirus biyongera kuri 36 bahita baba 40.

Iyi minisiteri yavuze ko muri bane haarimo batatu basuzumuwe ku kibuga cy’indege bagashyirwa mu kato harimo babiri bari bavuye i Dubai, umwe wari uvuye mu Bubiligi ndetse uwa kane akaba yarabonanye n’umwe mu baherutse gusanganwa iki cyorezo.

Abanyarwanda bose barasabwa gukomeza gukurikiza amabwiriza bahabwa n’inzego zibishinzwe birinda gukora ingendo zidakenewe cyane kandi ko kuva mu rugo nta mpamvu zihutirwa bitemewe.

Leta y’u Rwanda isaba Abanyrwanda n’Abaturarwanda gukaraba intoki bakoresheje amazi meza n’isabune, kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi, kwirinda guhana ibiganza mu gihe basuhuzanya,... no guhamagara 114 mu gihe wumvishe ufite ibimenyetso bya Koronavirus birimo umuriro, inkorora, ibicurane, kubabara mu mihogo no kwitsa nabi.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza New article No21181
Kwamamaza New article No21181
Kwamamaza