POLITIKE Y’U RWANDA

Umujyi wa Kigali wagiriye inama abari kwifashisha inzira zitemewe basubira ku ivuko

Yanditswe

kuwa

na

Bikorimana Alexis
Umujyi wa Kigali wagiriye inama abari kwifashisha inzira zitemewe basubira ku ivuko

Mu gihe leta y’u Rwanda yasabye Abanyarwanda kwirinda ingendo zitari ngombwa hagamijwe kwirinda icyorezo cya Coronavirus, Umujyi wa Kigali wasabye abanyarwanda bose bari kwifashisha inzira zitemewe (njia za panya) mu gusubira mu bice by’icyaro ko bahindura imyumvire kuko izi nzira zishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Umujyi wa Kigali utangaje ibi nyuma ya videwo yiriwe izenguruka ku mbuga nkoranyambaga igaragaza abasore bigaragara ko bavaga mu mujyi wa Kigali bambuka Nyabarongo.

Nyuma y’iyi videwo, Umunyamakuru Angeli Mutabaruka yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter abaza niba nta bundi buryo buhari abashaka gusubira mu bi ce by’icyaro nta kuntu basuzumwa ariko ntibanyure mu nzira zashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Mu butumwa bwe yagize ati, "Nta kuntu Leta yafasha abashaka kuva mu mujyi wa Kigali
bagataha iwabo babanje gupimwa ko n’ubundi icyorezo barakijyana banyuze mu bihuru abandi bakaba baribwa n’ingona?"

Mu gusubiza ibyibazwa na benshi kuri iki kibazo cyo gukumira abantu kujya cyangwa kuva mu mujyi kubera icyorezo cya Coronavirus, umujyi wa kigali wasabye abafite impamvu zihariye kugana inzego z’ibanze bakababwira ibibazo byabo bigashakirwa ibisubizo.

Ubutumwa umujyi wa Kigari wanyujije kuri Twitter bugira buti, "Aho guca mu migezi bakaba bagira ingorane mu ngendo, ibyiza ni ukugana ubuyobozi bubegereye, ufite ikibazo kihariye agakorerwa ubuvugizi. Abagaragaje ibibazo byihariye barafashijwe."

Kugeza uyu munsi tariki 24 Werurwe 2020, u Rwanda rumaze kugira abanduye COVID-19 bagera kuri 36 mu gihe ku isi abamaze kwandur ari 407,660, abagera kuri 18,250 bahitanwe n’iki cyorezo, abagera kuri 104,714 bitaweho barakira.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza New article No21181
Kwamamaza New article No21181
Kwamamaza