POLITIKE Y’U RWANDA

Rwanda: Abarwayi ba COVID-19 bageze kuri 36

Yanditswe

kuwa

na

Bikorimana Alexis
Rwanda: Abarwayi ba COVID-19 bageze kuri 36

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje abarwayi bashya ba Coronavirus 17 umubare uhita uzamuka bava kuri 19 bagera kuri 36.

Mu banduye iyi ndwara umubare munini ni uw’abantu 9 baje mu Rwanda baturuse i Dubai.

Minisante kandi yatangaje ko mu banduye harimo batatu baturutse muri Kenya, babiri baturuje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umwe waturutse muri Qatar, umwe wa turutse mu Buhinde mu gihe undi ari uwahuye n’umwe mu banduye iyi ndwara.

Aba barwayi bose batangiye gusuzumwa no gushyirwa mu kato hagati y’itariki 17-20 Werurwe 2020.

Abanyarwanda bose barasabwa gukomeza gukurikiza amabwiriza bahabwa n’inzego zibishinzwe birinda gukora ingendo zidakenewe cyane kandi ko kuva mu rugo nta mpamvu zihutirwa bitemewe.

Leta y’u Rwanda isaba Abanyrwanda n’Abaturarwanda gukaraba intoki bakoresheje amazi meza n’isabune, kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi, kwirinda guhana ibiganza mu gihe basuhuzanya,... no guhamagara 114 mu gihe wumvishe ufite ibimenyetso bya Koronavirus birimo umuriro, inkorora, ibicurane, kubabara mu mihogo no kwitsa nabi.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza New article No21181
Kwamamaza New article No21181
Kwamamaza