POLITIKE Y’U RWANDA

Min. Nduhungirehe na Min. Bamporiki binubiye imyitwarire ya ADEPR mu guhangana na COVID-19

Yanditswe

kuwa

na

Bikorimana Alexis
Min. Nduhungirehe na Min. Bamporiki binubiye imyitwarire ya ADEPR mu guhangana na COVID-19

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco, Min Edouard Bamporiki banenze imyitwarire y’amadini akomeje kwaka abayoboke bayo amaturo bakoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga burimo nka Mobile Money, kunyuza kuri konti za banki z’Urusengero,...

Ibi babitangaje mu gihe idini rya ADEPR ryasabye abayoboke baryo gutanga amaturo bayanyujije mu buryo butatu, harimo kuyajyana mu duseke turi mu rusengero, Mobile Money no kuyashyira kuri konti za bank bari buze guhabwa.

Ibi babikoze mu gihe leta y’u Rwanda yafashe ingamba zo guhagarika amateraniro hagamijwe kwirinda icyorezo cyugarije isi cyiswe COVID-19.

Min. Olivier Nduhungirehe yavuze ko ibiri gukorwa n’amadini bidakwiye ko ahubwo cyari igihe cyiza cyo gushyira umutima ku ngamba zo guhangana na COVID-19 aho guhangayikishwa n’amaturo.

Yagize ati, "Muri iyi minsi twugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus, ntabwo amadini n’amatorero yari akwiriye gushaka kubyungukiramo, asaba abayoboke bayo amaturo cyangwa icya cumi. Ahubwo ayo madini yari akwiriye gushaka uburyo yafasha abayoboke bayo batakibona ikibatunga kubera COVID19."

Mini. Edouard Bamporiki yababajwe cyane n’itangazo rya ADEPR risaba abayoboke gutanga amaturo muri iki gihe cya COVID-19.

Bamporiki yanenze imyitwarire ya ADEPR yo kunyunyuza abayoboke bayo

Yagize ati, "Mushumba wacu ADEPR, muri iyi minsi idasanzwe twari dukwiye gutekereza uko abashumba batunga intama, kurusha ko intama zatunga abashumba, kuko nizo zifite intege nkeya. Mubyiteho aho mubona bishoboka, mufashe abakene bo mu itorero ryacu. Tumaze imyaka dutura mukore mukigega."

U Rwanda kimwe n’ibindi bihugu ruhangayikishijwe n’icyorezo cya Coronavirus kiri gufata indi ntera aho ubu u Rwanda rufite abantu 19 bagaragaweho iki cyorezo.

Leta y’u Rwanda isaba Abanyrwanda n’Abaturarwanda gukaraba intoki bakoresheje amazi meza n’isabune, kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi, kwirinda guhana ibiganza mu gihe basuhuzanya,... no guhamagara 114 mu gihe wumvishe ufite ibimenyetso bya Koronavirus birimo umuriro, inkorora, ibicurane, kubabara mu mihogo no kwitsa nabi.

Kugeza ubu abantu 351,049 nibo bamaze kwandura iki cyorezo, 15,332 bamaze gupfa mu gihe 100,569 bavuwe COVID-19 bagakira.

ADEPR yasabye abayoboke bayo gutanga ituro bakoresheje uburyo burimo mobile money, banki n’uduseke turi mu rusengero

IBITEKEREZO

  • Alias john Yanditse:

    Ahubwo amatorero yose muyanenge kuko nubwo ADEPR ariyo isohoye itangazo bwambere ariko n’andi matorero yose Niko arimo kubigenza(Anglican Churches, Restauration churches, n’abandi....)
    Rwose mubisuzumane ubushishozi nubwo n’umurimo w’Imana ugomba kubakwa ariko hari abayashakiramo izindi ndamu).

Tanga igitekerezo


Kwamamaza New article No21181
Kwamamaza New article No21181
Kwamamaza