New article No21746

Inkuru z’uruhererekane

Episode 18: Urushyize Cyera! Uwishe Pablo yamenyekanye, Imigambi ya Jacques yo kwivugana Martin ijemo kidobya

Yanditswe

kuwa

na

Bikorimana Alexis
Episode 18: Urushyize Cyera! Uwishe Pablo yamenyekanye, Imigambi ya Jacques yo kwivugana Martin ijemo kidobya

Martin yateze amatwi Pamela maze aramubwira ati:”Ndagukunda kandi nawe urabiziko nabisubiramo inshuro zose wabimbaza ndetse nshobora kwitanga mu buryo bwose bushoboka, ariko nanone urwo ngukunda ntabwo runyemerera kuba nahemukira umuntu uwo ariwe wese ngo nkunde nshimishe amarangamutima ndetse n’ibyifuzo byanjye, ku bw’ibyo rero ndakwinginze utagira ikintu icyo aricyo cyose ukorera Papa wawe kibi!” Martin akivuga atyo Pamela yabaye nk’uwikanga ashigukira hejuru niko kumubaza ati:”Uvuze ngo Papa iki?” Martin aramusubiza ati:”Nkubujije kugira ikibi umukorera!”

Pamela aramubwira ati:”Ibyose byo kumukorera ikintu kibi ubikuye hehe?” Martin aramusubiza ati:”Ariko wari umwbiyeko ushobora gukora ibishoboka byose ukamuhagarika none……!”atarakomez Pamela aramubaza ati, "Cherie utambeshyeye koko ibyo bintu nabivuze ?” Martin aramusubiza ati:”Nonese ndabyibwiye honey?” akomeza agira ati:”Ahubwo ko mbona utameze neza wabaye iki hogoza ryanjye ni inde wakuvuze, ese ahubwo ni inde wahangaye kunkorera ku karabo kanjye, agahangara kunsibira akagezi kanjye kamara inyota y’urukundo igihe nishwe n’umwuma wo mu butayu, ni inde wagukoze mwari nkunda kandi nzakunda,mbabarira umbwire igitumye ugira imyitwarire nk’iyo nkubonanye muri aka kanya!”

Pamela aramusubiza ati:”Martin umbabarire ku magambo mperutse kukubwira kuko nanjye nari nabwiwe nihutira kumva ntabanje kugenzura ariko naje gusanga kwizera bisigaye bigoye ku buryo ntazi ikindi nshobora kuvuga!” Martin aramubwira ati:” Ariko rwose njyewe na n’ubu sindasobanukirwa ibyo uri kumbwira kuko ndumva ari imigani cyangwa se ukaba wahungabanye!” akomez agira ati:”Ahubwo wowe tuza uruhuke maze Numara gutuza urambwira uko bimeze!” ariko Pamela aramusubiza ati:”Gutuzako sinzigera ntuza igihe cyose nkimeze nk’ibaba mu muyaga kuko urukundo rw’amarangamutima rurankurura nyamara n’urw’umuryango rukankurura ndetse no kurwanya icyaha nk’inshingano z’umwenegihugu bikankurura gusa nkomeje kwibaza icyo gukora byanyobeye!”

Umunsi wakurikiyeho mu gitondo Peter yari ari kumeza agiye gufata ifunguro rya mugitondo agakomeza kujya afata umugati, akongera akawugaragura muntoki ariko ntawurye maze umugore we (Milka) aramubwira ati:”Ariko Cherie iyo myitwarire wize si myiza habe na gato, ubu koko urareba ukabonako kwihererana ibibazo byawe utambwiye byamarira iki!” Milka akomeza agira ati:”Ngaho basi niba wanababajwe n’uko nakubujije gukomeza gukorana na Robert uzasubireyo mukorane ariko amahoro ndetse n’ibiganiro byuje urukundo byongere bigaruke mu rugo rwacu!”

Milka akimara kuvuga gutyo Peter aramusubiza ati:”Nukuri kuva nijoro byananiye kubyakira ndetse no kubigusobanurira biraza kugorana kuko kubyumva ubwabyo ni uhurizo rikomeye cyane!” Milka aramusubiza ati:”Peter usibye kuba umugabo wanjye, zirikanako uri Papa w’umwana wanjye ikindi kandi nyuma y’ibyo sindi umugore wawe gusa ahubwo ndi inshuti yawe nkaba n’umujyanama wawe, ubwo rero nubwo byaba bigoye kubivuga, tangirira aho wumva ushaka hose ariko umbwire icyaguhungabanyije maze nanjye nshobore kwifatanya nawe kugira ngo niba ari inama ukeneye numveko hari izo nakugira kandi niba ari ukurwana ndifatanya nawe kandi urabiziko dufatanyije nta cyatunanira!”

Peter yumvise ayo magambo maze aravuga ati:”Si inama zawe gusa nkeneye ahubwo ndabona koko nk’uko ubivuze tugomba guhuza imbararaga kuko ruriya ni urugamba rukomeye tugiye guafatanya kurwana kandi tukarurwana twivuye inyuma!” Peter akivuga atyo Milka ahita amubaza ati:”Nonese ko umbwirako ari urugamba tugomba kurwana kandi dufatanyije ariko ntumbwire umwanzi wateye umuryango wacu,ubwo urumva ngufasha nshingiye kuki?” Peter aramusubiza ati:”Biragoye kubyemera ariko ndashaka kukubwirako uwahitanye murumuna wanjye (Pablo namumenye!”

Peter akivuga atyo Milka yahise amubaza ati:”Numvise neza cyangwa ndarota?” akomeza agira ati:”Nonese ni kuri police bamufashe hanyuma barabikumenyesha cyangwa?” Peter aramusubiza ati:”Uwabikoze ubwe yabinyibwiriye kuko atari aziko ndi……!” atarakomeza Milka ahita amuca mu ijambo niko kumubwira ati:”Niba uwo muntu atari umusazi wahitanye (wishe) murumuna wawe, wowe uri umusazi kuko nziko ntawaza kukubwirako yishe murumuna wawe ngo umureke agende cyangwa witurize!” Peter aramusubiza ati:”Erega ni uko unshiye mu ijambo kandi ntaramara kukubwira uko bimeze!” akomeza agira ati:”We ubwe yabimbwiye ariko abimbwira ataziko ndi mukuru wa Pablo!”

Prince na we yakomangaga ahantu maze bidatinze akingurirwa na Goreth nuko yinjira mu nzu amaze kwicara abwira Goreth ati:”Ariko uziko uko natekerezagako ngusanga atariko ngusanze!” Goreth aramubaza ati:”Nonese watekerezagako urasanga meze gute?” Prince aramusubiza ati:”Mu by’ukuri njyewe natekerejeko mugitondo wavuye ku kazi uvuzeko urwaye ndetse abakobwa bagenzi bawe bagufashe mumaboko, hashira akanya gato ugahita umpamagara ngo uranshaka rwose njyewe nahise ntekerezako wandwariye indege kuko nta yindi ndwara ifata amarabira bigeze aha, ariko ntunguwe no gusanga wikorera imirimo yawe, ariko niba unandwaye nta kibazo rwose nturare utabivuzeko unkunda maze uruhuke umutwaro wari ukuremereye!”

Prince akimara kuvuga atyo Goreth yahise amusubiza ati:”Kandi Prince njyewe ndakwiyamye, erega abakubona ku kazi ugenda wubitse umutwe bazi ngo umuhungu witonda hariya kandi urusaku ururusha isandi mumamera!” Prince ahita amusubiza ati:”Noneho rero ubwo hajemo gutukana nanjye reka mvugeko abakubona wakira abakiriya (clients) neza bibeshyako ugira Ubuntu butiza urugi nyamara wihagararaho nk’isosi y’intoryi cyangwa kambambili umoja nshya!” Goreth aramubwira ati:”Kandi Prince ukabije kumenyera kandi iyo Cherie wanjye ahari ntabwo ujya wigira ibyo ahubwo reka muhamagare!”

Goreth akivuga atyo Prince yahise amubwira ati:”Niba ahari mbabarira umpe amazi niyunyuguze ibyo bigambo byose mpuraguye ataza gusanga nuka mukanwa!” akivuga atyo noneho Goreth yahise aturika araseka niko kumubwira ati:”Ariko uziko na n’ubu utaramenya koko?” akomeza agira ati:”Ni inde wakubeshyeko njyewe nakwemera kubana n’umuhungu tutarashakana nk’umugabo n’umugore?” Prince aramubwira ati:”Sha wari unkuye umutima (unteye ubwoba!” akomeza agira ati:”nonese ubundi byagenze gute ko wataye akazi ubeshyako urwaye none nkaba mbona uri muzima?” Goreth aramusubiza ati:”Nagushakaga byihutirwa kubera inyungu zawe bwite!

Goreth yamaze kuvuga gutyo Peter ahita amubaza ati:”Inyungu zanjye bwite, izihese ubwo?” Goreth yahise amuhereza carnet yari iri kumeza aramubwira ati:”Ngaho nawe isomere urebe imigambi iri kugucurirwa ubone kumbwirako nirwaje!” akomeza agira ati:”Mu by’ukuri njyewe nayibonye kwihangana birananira numva nasakuza ku kazi ariko nanone mbona ntacyo byamfasha, niko guhitamo kwirwaza kugira ngo ningera hano nshobore kubisoma menye niba ibyo nabonaga ntari ndi kurota!” Prince yarebyemo maze aramubwira ati:”Nonese ko mbona ari byinshi ubu ndahera hehe, ahubwo ndabona ari n’inyandiko ya Jacques?” Goreth aramusubiza ati:”Wowe hera aho nahinnye urupauro!”

Prince yamaze nk’igice cy’umunonata asoma maze ahita yiyamira atunguwe ati:”Mungu wangu;ehh ngo kwikiza Martin, nonese nabyo biri mu mirimo ikigo cyacu gikora?” ariko Goreth aramubwira ati:”Ibyo ni ibyo ubonye wowe komeza ku yindi Page urambwira!” Prince yahinduye Page (urupapuro) maze ageze kuyikurikira aravuga ati:”Ariko uziko twibanira n’inyamaswa twibeshyako ari a antu!” akomeza agira ati:”Byanze bikunze ibi bintu bigomba gushyikirizwa inzego z’ubugenzacyaha maze ubutabera bugakora akazi kabwo!” ariko Goreth aramubwira ati:”Ndakubujije wihubuka ibyo uri gukora njyewe simbishaka kuko waba uhubutse!” ariko Prince aramubwira ati:”Ariko uziko uri gukina n’ubuzima bw’abantu?”

Peter yakomeje kuganira na Milka maze aramubaza ati:”Nonese urumva wowe Robert kwibeshyerako yishe murumuna wanjye byammumarira iki?” ariko Milka aramusubiza ati:”Nonese ko wumvako yakubwiragako yabonye ikiraka cyo kwica undi muntu urumva atari kukwereka ibigwi afite muri iyomirimo agamije kukwerekako byoroshye?” Peter aramusubiza ati:”Ibyo nanjye nabitekereje, ariko naje kwibukako umunsi Pablo yapfuyeho koko Robert yari afunzwe n’ubwo ntigeze mbyitaho kuko hari muri cya gihe wajyaga kwivuriza hanze!” Milka aramusubiza ati:”Ahubwo nanone ndatekerezako ari umuburo Imana iguhaye hakiri kare ngo utazabigwamo nawe!”

Milka akomeza agira ati:”Cyangwa se mo kimwe bakaba bashaka kukwivugana nawe kugirango utazakomeza gukurikirana iby’urupfu rwa murumuna wawe!” Peter aramusubiza ati:”Oya, niba gutega umutego ibiguruka biwureba ari ukurushywa n’ubusa no gushaka kunyica bakabimbwira ntibishoboka kuko n’igitambambuga ubwacyo ntabyo cyakora, ahubwo ndatekerezako yinyuzemo (yivuyemo) kuko burya abantu bari baziko mvukana na Pablo ni bake cyane!” bakiri muri ibyo telephone ya Peter yasoneye hirya maze abwira Milka kuyimuhereza,ariko Milka arebye abona ni Robert umuhamagaye maze aramubwira ati:”Ni Robert uguhamagaye!” Peter aramubwira ati:”Nyine yimpe mwitabe, ariko Milka aramubwira ati:”Ntayo nguhaye!”

Ndayisaba Simeon@Makuruki.rw

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza New article No21943
Kwamamaza New article No21181
Kwamamaza