Kwamamaza

OPINIONS

Umwiherero wa 15 usanze hakiri ibibazo byabaye agatereranzamba; ese ibi bifatwe nk’ihame ko byananiranye?

Yanditswe

kuya

na

Editor
Umwiherero wa 15 usanze hakiri ibibazo byabaye agatereranzamba; ese ibi bifatwe nk’ihame ko byananiranye?

Kuva tariki 26 Gashyantare kugeza kuya 01 Werurwe 2018 , i Gabiro mu Karere ka Gatsibo hazabera umwiherero wa 15 w’abayobozi bakuru b’u Rwanda mu nzego zose.

Abawitabira baganira ku bibazo bitandukanye bireba ubuzima bw’’igihugu aho hagafatirwamo imwe mu myanzuro iba igomba gutangarizwa abanyarwanda kandi inzego zirebwa na yo ziba zigomba kuyishyira mu bikorwa.

Mbere yo gutangira umwiherero ukurikira habanza kugaragazwa uko imyanzuro y’umwiherero uheruka yashyizwe mu bikorwa.

Uyu mwiherero ugiye kuba ku nshuro ya 15, usanze hari ibibazo byabaye agatereranzamba, ndetse kuri ubu bimwe na bimeze nk’aho byafashwe nk’ihame ko ari uko bimeze ku buryo bamwe usanga nta gisubizo biteze kuri ibyo bibazo.

Igikomeye ni uko muri ibyo bibazo bitanu (twabasesenguriye hasi) harimo n’ibyagiye bifatwaho imyanzuro mu myiherero yabanje ariko kuri ubu bikaba bikibangamiye abanyarwanda.

1. Ikibazo cy’Ubwikorezi bw’abantu mu Mujyi wa Kigali

Kugeza uyu munsi ikibazo kimaze imyaka cyo gutwara abantu mu Mujyi wa Kigali cyane cyane mu masaha yo kujya no kuva ku kazi, gikomeje kuba ingutu dore ko hari n’aho usanga abagenzi bamara amasaha arenga abiri bategereje imodoka, mu gihe hamaze imyaka itanu bivugwa ko hashyizweho ingamba zituma nta mugenzi ugomba kumara iminota itanu ku cyapa ategereje imodoka.

Ikibazo cyo gutwara abantu mu Mujyi wa Kigali ni kimwe mu bibazo bigarukwaho kenshi, hagatangazwa ingamba zafashwe, harimo na gahunda ivuguruwe yatangijwe muri 2013, aho icyo gihe hatanzwe amasoko ku bikorera, Kompanyi eshatu zagabanyijwe mu bice (zone) bitatu ariko magingo aya, imyaka 5 irashize iyo gahunda ivuguruye itangijwe, ariko bisa naho ntacyo byakemuye.

2. Abana bo mu muhanda

Abana basabiriza, aburira imodoka zipakiye, abakirara mu biraro n’imiferege y’Umujyi wa Kigali n’indi mijyi kugeza n’uyu munsi ntikirakemuka. Aba bana bagenda bakura ari nabo kuri ubu usanga mu biyobyabwenge, ubusambo ndetse hari n’ababyarira muri ubwo buzima.

Iki kibazo cy’abana bo mu muhanda cyaganiweho mu mwiherero wa 13, aho Perezida Kagame yibajije icyabuze kugira ngo gikemuke.

Icyo gihe Perezida Kagame yagize ati “Hari gahunda yo gukura abana ku mihanda bakajya kwiga imyuga bagakora, byazimiye bite? Byazimiriye he? Ni iki cyabaye? Niba na Iwawa yari ifite ikibazo kuki hatabaye impinduka (improvement) no kuri yo cyangwa n’ahandi cyangwa niba ari n’izina ribi, cyangwa niba kujya ku kirwa atari byiza tugashaka n’ahandi, ariko ihame ryo kubaka aba bana, ryo kubarera byo bigakomeza gushyirwa mu bikorwa…ko ntawe uvuga ngo twabuze amikoro birananirana, kuki atari cyo kivugwa habaye iki?”

Nyuma y’uko biganiriwe bikanafatwaho umwanzuro mu mwiherero wa 13, imyaka ibaye ibiri byarasubiye irudubi n’ubwo mu mizo byagaragaraga nk’ibishyizwemo imbaraga, ariko magingo n’aya abagenda mu Mijyi yo mu Rwanda cyane mu Mujyi wa Kigali babona ko aba bana bagihari kandi hari n’ababona iki kibazo nk’ikitazakemuka vuba.

3. Inzego za Leta zitishyura abaturage baziha serivisi

Kimwe mu bibazo bisa n’ibyabaye umuco mubi mu nzego nyinshi za Leta, ni ibigo bya Leta bikoresha ba rwiyemezamirimo ntibyubahirize amasezerano yo kubishyurira igihe kandi bo bakoze ibyo bagomba gukora.

Usanga hari n’inzego zimwe nk’ibigo, Minisiteri, Uturere .., bishobora kumara umwaka cyangwa imyaka ibiri cyangwa amezi atari munsi y’atandatu bitarishyura umwenda wa rwiyemezamirimo mu gihe mu masezerano ibigo bya Leta bigirana na ba rwiyemezamirimo ubwishyu bwa Fagitire buba bugomba kwishyurwa mu gihe kiri hagati y’iminsi 15 na 45 uhereye igihe rwiyemezamirimo aba yatanze inyemezabwishyu ku rwego aba yakoreye cyangwa yahaye serivisi. (ingero ni nyinshi)

Ibi bibazo byo kutishyurira igihe abakoreye Leta, usanga ari cyo cyuho cya ruswa, ugasanga bigira ingaruka ku baba bafashe amadeni mu mu banki, ndetse n’ibibazo bya ba rwiyemezamirimo bambura abo bakoresheje muri iyo mirimo ari na byo usanga bihora byumvikana mu itangazamakuru.

Hari n’aho usanga ibigo cyangwa za Minisiteri zigaragariza abo bafitanye amasezerano ko babishyuye ko byoherejwe muri Minisiteri y’Igenamigambi ariko ugasanga hikubise amezi atatu iyi Minisiteri itarekurira amafranga bene yo kandi ntibanasobanurirwe impamvu dore ko atari yo baba barahaye serivise.

Iki kibazo cyabajijwe Umukuru w’igihugu ubwo yahuraga n’abikorera bo mu Mujyi wa Kigali tariki 5/12/ 2016 ubwo hatahwaga inyubako ya CHIC, asaba abo bireba kugikemura kuko baba batabuze ingengo y’imari yishyura abo baba barahaye akazi.

4. Kubona impushya zo kubaka

N’ubwo usanga hariho amabwiriza yatangajwe n’igihe ntarengwa uwasabye uburenganzira bwo kubaka agomba guhererwa igisubizo, Amashami atanga ibyangombwa byo kubaka (One Stop Centers) mu turere dutandukanye cyane cyane utw’Umujyi wa Kigali, usanga habamo gukerereza abubaka ibyangombwa cyangwa kuruhanya kubifuza kubona ibyo byagombwa byo kubaka, gusana cyangwa kuvugurura.

Bene aya mananiza no gukerereza usanga ari yo atuma benshi mu baturage bahitamo gukora amakosa yo kubaka nta byangombwa, usanga bibakururira ibibazo birimo n’ingaruka zo gusenyerwa inyubako kandi zaramaze kuzura ndetse no gutanga ruswa.

5. Imitangire mibi ya serivise mu nzego za Leta

Gahunda yo kunoza imitangire ya serivise mu nzego za Leta iracyagaragaramo icyuho kinini n’ubwo hashyizwemo imbaraga nyinshi mu kwigisha abantu. Nyinshi muri serivisi za Leta zashyizwe mu ikoranabuhanga, aho abajijutse bo bashobora kuba bakwifashisha murandasi (Internet) bagakoresha mudasobwa cyangwa telefoni aho bari bakabasha kubona serivisi bashaka.

Gusa na none haracyari servisi zisaba ko uyikeneye ahura n’ugomba kuyimuha, ingero ni nyinshi nko mu bitaro, mu turere two mu Ntara, aho usanga hakibonekamo gusiragizwa bitwaje ko baba bagiye kuri tere (terrain).

Mu bigo bimwe byakira abantu benshi usanga nta buryo buhamye bwo kwakira ababagana kubera ubwinshi, imvugo mbi mu kwakira abantu,ababa bibereye ku matelefoni mu gihe bari kwakira abantu n’ibindi.

Ibi bibazo tuvuze haruguru n’ubwo atari byo byonyine bihangayikishije u Rwanda bikwiye gukemuka kandi birashoboka, hari ingero nyinshi z’ibyari bikomeye nk’umutekano , guca Nyakatsi, amavunja, amashashi, gutura mu midigudu, .... n’ibindi Leta yashyizemo imbaraga bikaranduka burundu n’imizi yabyo, aha wakwibaza ikibura ngo umuti w’ibi n’ibindi bisa na byo uboneke, mu gihe bizwi ko hari ubushake n’ingamba bya Leta mu kunoza servise zihabwa umuturage, kuki ibindi byo bitashoboka?

Ese tubifate nk’ihame cyangwa nk’ibidashoboka?

IBITEKEREZO

  • Kayihura Yanditse:

    Ibyo binama ntacyo bimaze ni ugusesagura gusa kandi ubukene bunuma

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza