Abiize mu mashuri y’Abaseriziyani kwa Don Bosco barongera guhurira mu birori basabane

1

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 11 Gashyantare 2017 bamwe mu banyuze mu mashuri ya Gisariziyani barahurira mu birori ngarukamwaka byo kwizihiza Umunsi mukuru wa Don Bosco, ari nawe washize uyu muryango (Salesien de Don Bosco).

Ibyo birori bizabera mu kigo cy’abaseliziyani mu Gatenga kuri uyu wagatandatu, bizahuza bamwe mu banyeshuri bize mu mashuri nka IFAK, ADB, ETO KICUKIRO, akaba ari mu rwego rwo kwibuka Mutagatifu Don Bosco washinze abihayimana b’abaseliziyani, ukaba ari umwe mu minsi mikuru ikomeye cyane cyane mu banyuze mu bigo by’aba bihayimana ku Isi. Ubusanzwe ukaba wizihizwa tariki ya 31 Mutarama.

By’umwihariko mu Rwanda kimwe n’andi mashuri y’abihayimana Gaturika, ibigo by’abaseliziyani byatanze uburezi ku banyarwanda benshi bari mu nzego zitandukanye z’igihugu no mu yindi mirimo.

Padiri Innocent Gatete uyobora Ikigo cya Gatenga ari naho hazabera ibyo birori / Photo Makuruki

Tubibutse ko bi birori bizabera mu Centre des Jeunes mu Gatenga, kuri uyu wa gatandatu guhera isaa tatu, aho bizabimburwa n’igitambo cya Misa, ukazamo ari n’umwanya mwiza wo kongera guhura kubaherewe uburere n’uburezi muri ibi bigo.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo