MU ISHUSHO: Imvugo z’abubu zitangiye no kokama ababyeyi babo

12

Muri iki gihe imvugo benshi bakunze kwita iz’abubu zikomeje kugenda zokama n’abakunze, dore ko ikinyarwanda kigoretse cyangwa se kivanze n’indimi, usanga hamaze gusa nk’aho ari ururimi rushya rumaze kuvuka, benshi bakunda kwita Silenge.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 12

  1. Munsobanurire ijambo "KURANGIZA" ryaba risigaye rikoreshwa gusa mu mibonano mpuzabitisina? ko numvise abubu ahensi barisimbuje "GUSOZA"

    dore uko nari narinzi aya magambo akoreshwa:

    GUSOZA : narinzi iri jambo rikoreshwa kubintu bifatika, birimo imirimo yamaboko, ubuhinzi, kuboha muri make ibintu bigira umusozo nkbyibo, ibitebo nibindi wakwerekana uti uyu numusozo

    ariko uyu munsi usanga umuntu abaza undi ngo uracyarya undi agasubiza ngo nabisoje, ati ese.

    KURANGIZA: nkuko tubizi iri jambo ryakoreshwaga ahantu henshi mururimi rwikinyarwanda turisanga henshi mubitabo binyuranye byikinyarwanda ariko uyu munsi risa niryateshejwe agaciro nurubyiruko mumfashe gusobanukirwa aho byaturutse.

  2. Turasabwa twese kugerageza kugarura umuco,ururimi tukaruvuga uko ruri.tukamenya nindangagaciro na kirazira,tukazigisha nabo tubyaye.

  3. gusa ndabona mwihaye urubyiruko ariko ntimusige nababyeyi nabo batagiha umwanya abana babo kuko ngo umwana apfa mwiterura abenshi usanga ar babandi batigeze impanuro zababyeyi bityo bagakura mubuzima bishakiye maze ugasanga buri wese afata ibimuziye kuko aribyo bimubangukira mumivugire yiwe

  4. ukuriye amagambo yabubu usanga arinacyo gituma umuco ucika kuko uwakabwirije urubyiruko umuco nawe byaramufashe ahubwo twakwibaza???tuti"twabirwanya dute?"birakomeye kuba wabirwanya sinziko harinaho wahera kuko byabaye nka karande kuko umwana ajya kwiga kuvuga aribyo asanga rero ni ikibazo?

  5. 1 | 2

Tanga Igitekerezo