[Mumafoto] Urugwiro rwa Obama na Clinton rwatumye abantu bakeka byinshi

1

Ubwo habaga inama y’ishyaka ry’aba-Democrate yateraniye i Phiradelphia, benshi mu bayitabiriye bibajije ku rugwiro rwagaragaye hagati ya Perezida Barack Obama na Hillary Clinton.

Ku itariki ya 27 Nyakanga 2016 ni bwo inama y’ishyaka ry’aba- Démocrate yateraniye i Philadelphia yemeza ko Hillary Clinton ariwe uzahagararira ishyaka ry’aba-Democrate mu matora ya Perezida ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka.

Amakuru dukesha New York Times aravuga ko mu ijoro ryari ryabanje, Umugabo wa Hillary Clinto ariwe Bill Clinton nawe wigeze kuyobora Amerika yari yamaze iminota isaga 40 agerageza gutaka no kuvuga ibigwi umugore we.

Umunsi wakurikiyeho Perezida Barack Obama nawe yagejeje ijambo ku bari bateraniye muri iyo nama i Philadelphia aho yagaragaje impamvu Hillary Clinton ariwe ukwiye kumusimbura.

Benshi mu bitabiriye uyu muhango bakomeje kwibaza byinshi ku rugwiro rwari hagati ya Hillary Clinton ndetse na Perezida Barack Obama batatinye kugaragariza abitabiriye uyu muhango ko bafitanye umubano usumba uwo kuba bahuriye mu ishyaka rimwe ry’aba- Democrate.




Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

  1. Ibya politique nta wabimenya .
    Hari nabo bicanga banayirimo!!!!!
    Politique ntirangira, ark irangiza benshi!!!!

Tanga Igitekerezo