[AMAFOTO]: Perezida Kagame mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri ba kaminuza y’u Rwanda

3

Kuri uyu wa 29 Nyakanga 2016 Perezida wa Repbulika y’u Rwanda Paul kagame yitabiriye umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri 8500 barangije muri Kaminuza y’u Rwanda mu mashami n’ibyiciro bitandukanye.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango akaba yaribukije aba banyeshuri ko n’ubwo basoje amasomo yabo atari ko bose bazabona akazi kuko imirimo ihari itangana n’umubare wabo bityo bakazayihatanira abarusha abandi ubushobozi bakaba aribo bayitsindira.

Ni ku nshuro ya mbere kuva Kaminuza y’u Rwanda yashingwa abanyeshuri baherewe impamyabumenyi umunsi umwe ndetse n’ahantu hamwe.

Perezida w’uRwanda Kagame Paul asuhuza abitabiriye umuhango

Minisitiri w’uburezi Dr. Musafili Marimba Papias aha ikaze Perezida Kagame Paul

Perezida Kagame Paul ubwo yagezaga ijambo ku banyeshuri

Bateze amatwi impanuro za nyakubahwa Perezida wa Repebulika Paul Kagame

Umwe mu banyeshuri babana n’ubumuga wahawe impamyabumenyi yari yishimye

Minisitiri w’uburezi Dr. Musafili Marimba Papias hamwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame


Umuyobozi mukuru wa kaminuza y’u Rwanda Dr. Mike. E. O’Neil

Umuyobozi mukuru wa kaminuza y’u Rwanda Mike. E. O’Neil ari kumwe n’umwungirije

Min Dr. Musafili ari kumwe na Nyakubahwa Paul Kagame n’abayobozi ba kaminuza y’u Rwanda


Abanyeshuli bahawe impamyabumenyi bagaragazaga ibyishimo byinshi

Itorero rya kaminuza y’u Rwanda ryasusurukije abari aho

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 3

  1. Kwiga ni ugutyaza ubwenge ibitekerezo bikarenga hafi bikareba na kure muri cosmos. Ubyumva uku niyo atahita abona akazi agashakishiriza henshi! !!!

Tanga Igitekerezo