Kwamamaza

AMAFOTO

Umusore usa na Perezida wa Koreya ya ruguru watukaniye mu ruhame yibajijweho na benshi

Yanditswe

kuya

na

EMMY Niyigena
Umusore usa na Perezida wa Koreya ya ruguru watukaniye mu ruhame yibajijweho na benshi

Ri Se-Gwang (ibumoso) na Perezida Kim Jong Un bivugwa ko basa

Mu gihugu cya Brazil, mu mujyi wa Rio de Janeiro ahakomeje imikino ya Olempike, hakomeje kugaragara udushya dutandukanye nyuma y’uko umuyapani Hiroki Ogita yatsinzwe mu mikino yo gusimbuka urukiramende ku bw’igitsina cye kinini, kuri ubu bwo hagaragaye umunyakoreya usa neza na Perezida wa Koreya y’amajyaruguru Kim Jong Un watukanye ku babyeyi nyuma yo gutsindira umudari wa zahabu.

Uyu musore witwa Ri Se-Gwang, ukina imikino ngororamubiri (Gymnastic ), ngo ibi ashobora kuba yabitewe n’ibyishimo by’uko yari amaze kwegukana umudari wa Zahabu kandi ngo atari abyiteguye. Ibi kandi ngo babishingira ku kuba uyu musore ngo yanananiwe kwihangana ubwo yariraga hagiye kuririmbwa indirimbo yubahiriza igihugu cye.

Gusa abatari bake bamunenze kuri iki gikorwa bavuga ko nubwo ibyo yakoze yaba yabitewe n’ibyishimo ari ugusebya igihugu cye ahagarariye muri aya marushanwa.

Ariko kandi hari abandi bavugaga ko uyu musore yakoze ibi bitewe n’uburakari yari afite atekereza ko n’ubwo ari gukora amateka ngo agiye gusubira mu gihugu kiyobowe n’umunyagitugu Kim Jong Un.

Ku mbuga nkoranyambaga z’abantu banyuranye hiriwe hacicikana amafoto y’uyu musore, bose bagaragaza ko bababajwe bikomeye n’imyitwarire y’uyu musore.

Ri Se-Gwang, abaye umunya Koreya ya ruguru wa gatatu ukina imikino ya Gymnastic ubashije kwegukana umudari wa zahabu mu mikino ya Olempike.


Uyu niwe Perezida wa Koreya ya ruguru


Uvugwaho gusa na Perezida Kim Jong Un


Umunyakoreya Ri Se-Gwang watsindiye umudari wa zahabu

IBITEKEREZO

  • Hanganimana Jean claude Yanditse:

    Ikinyabupfura kigomba kuturanga aho turi hose biduhesha icyubahiro gutukana tubyamaganire kure pe!

  • habyarinka jerome Yanditse:

    Birababajerwose ko atukana yishimye mugihe arakaye byameragute. Iyo ningesombi azayireke.

  • nzayiramya olivier Yanditse:

    sibyiza gutukana niyo wagirirwa nabi wakwihangana aho gusebya igihugu

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza