Amafoto aryoheye ijisho y’imiturirwa iteganyijwe kuba itatse Umujyi wa Kigali

3

Mu gihe habura umwaka umwe ngo icyiciro cya mbere cy’ishyirwa mu bikorwa ry’igishishanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali kirangire, hari inyubako zihebuje zimaze kubakwa ndetse zamaze no gutahwa ndetse n’izindi ziri kubakwa mu bice bitandukanye by’uyu mujyi.

Mu gihe gishize, muri uyu mujyi wa Kigali hari inyubako nyinshi zagiye zubakwa zirimo izikorerwamo ibikorwa by’ubucuruzi ndetse n’ibindi binyuranye. Muri izo nyubako twavugamo Kigali Convention Centre na Radisson Blu Hotel byose biherereye ku Kimihurura, inyubako y’ubucuruzi ya CHIC ndetse n’izindi nyinshi.

Gusa n’ubwo izi nyubako ndetse n’izindi zamaze kuzura, Umujyi wa Kigali ufatanyije n’abashoramari banyuranye ntibatereye agati mu ryinyo kuko mu rwego rwo gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali, bakomeje kuzamura muri uyu mujyi izindi nyubako zirimo iz’ubucuruzi ndetse n’izizakoreramo inzego za Leta n’ibindi bikorwa.

1. Kigali Business Center (KBC) hafi ya Kigali Convention Center (KCC)

Ni inzu y’ubucuruzi irimo kubakwa ahazwi nka KBC, ikaba iy’umushoramari witwa Mporanyi Charles ikaba iherereye Kimihurura hafi y’inyubako nshya ya Kigali Convention Centre.

Iyi nzu nubwo ari iy’ubucuruzi, ngo izaba ifite igice kinini cy’amazu akorerwamo ibindi bitari ubucuruzi nk’ama biro (bireaux) n’ibindi.

2. COCOMANYA LTD

Iyi nyubako ni iya koperative y’abacuruzi bacururiza mu isoko rya Nyabugogo [Coperative de Comercants de Nyabugogo (COCOMANYA)]

Nkuko byumvikana mu izina ryayo, na yo izaba ari inzu y’ubucuruzi. Nubwo iyi nzu itaratangira kubakwa, Umukozi w’umujyi wa Kigali ushinzwe Imitunganyirize y’umujyi no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kigali, Mpabwanamaguru Merard, yatubwiye ko aba bacuruzi bamaze kubona ibyangombwa bibemerera gutangira kubaka bityo bakaba ngo bazatangira mu minsi mike cyane.

3.Muhima Innovation Group

Muhima Innovation Group ni sosiyete y’abashoramari bo ku Muhima bishyize hamwe, bakazubaka iyi nyubako mu kibanza cyabo giherereye haruguru y’isoko rya Nyabugogo kikagera imbere ya Banki y’abaturage (BPR).

Izaba ari inyubako y’ubucuruzi ariko ifite ibice byo hejuru bizajya bikorerwamo ibindi bikorwa birimo iby’imyidagaduro, ama biro, ama resitora, n’ibindi.

4. Amarembo Holdings LTD

Iyi ni inyubako y’abashoramari bafite ubutaka mu mujyi rwagati bibumbiye hamwe.

Na yo ni inyubako y’ubucuruzi yo ku rwego rugezweho izubakwa mu mujyi ahahoze Akagera Business Group imbere ya UTC. Iyi nzu izaba ifite parikingi mu gice cyayo cyo hasi, ikagiramo hoteli n’ibijyana na yo byose nka za Piscine n’ibindi.

5. I&M Bank LTD

Iki ni igishushanyo cy’inyubako ya I&M Bank ikazubakwa mu ntangiriro z’umwaka utaha hafi y’ahari icyicaro cy’iyi banki.

Iyi nyubako ngo izaba ikorerwamo ibikorwa by’iyi banki bijyanye n’ubucuruzi. Iyi nyubako kandi ngo ikazubakwa ahari parikingi yayo ikagera no mu kibanza giherereye hirya y’iyo parikingi.

6. Tropical Plazza

Iyi ni inyubako iherereye mu mujyi rwagati inyuma yo kwa Rubangura, ikaba yaratangiye no kubakwa ndetse ikaba igeze ku igorofa ya gatanu.

Izaba ari inzu y’ubucuruzi ariko inafite ibice byo hejuru bizakodeshwa abifuza gutura mu mujyi rwagati, ikaba ari iy’umushoramari witwa Nzabakirana Eduard.

7. INKUNDAMAHORO

Iyi ni inyubako ya Koperative Inkudamahoro ihuriyemo abacuruzi batandukanye bakorera Nyabugogo ikaba irimo kubakwa ndetse yenda no kurangira.

Iyi nyubako iherereye mu murenge wa Kimisagara inyuma y’amashyirahamwe.

8. SORAS LTD

Iyi nyubako yo iri kubakwa imbere ya Cathedral Saint Michel hafi y’aho SORAS ikorera. Na yo izaba ari inzu y’ubucuruzi ikazakorerwamo ibikorwa by’ishoramari bya kompanyi ya SORAS.

9. RURA Headquartes

Iyi nyubako ya RURA (Rwanda Utility Reguratory Agency) izubakwa hafi y’ahakorera ikicaro cya RSSB hakunze kwitwa Peyaje.

Ni mu kibanza giherereye mu murenge wa Muhima, mu kagari k’Ubumwe ahiswe mu karere k’ubucuruzi kihariye mu mujyi rwagati [Central Business District (CBD)].

Iki gice cy’ubucuruzi gihera ahitwa Sopetrade kikazamuka mu mujyi rwagati kikagera no hirya muri gare kikongera kikazamuka kigera aho banki ya BRD ikorera.

10. Onomo Hotel

Iyi ni Hoteri iri ku rwego rwo hejuru, na yo yegeranye na RSSB muri iki gice cyavuzwe haruguru, mu kagari k’Ubumwe ndetse ikaba yaranatangiye kubakwa. Ni inzu yubakanye ubuhanga buhanitse n’ubwo iyo umuntu ahageze akareba ibikorwa birimo gukorwa ayoberwa ibyo barimo kubaka.

Gusa witegereje igishushanyo mbonera cyayo uhita ubona ko ari inzu izaba yubakanye ubuhanga buhanitse, ikaba ari inzu y’abashoramari b’Abafaransa.

11. COGEBANK

Iyi nyubako na yo izaba ikoreramo banki ya COGEBANK. Iri kubakwa ahitwa kuri pulato (Plateaux) aharebana na Car Free Zone hafi y’ahahoze ORINFOR (Radio &TV Rwanda) n’ahari ibiro by’umujyi wa Kigali.

Nkuko na yo igaragara, izaba ari inzu yo ku rwego rwo hejuru nimara kubakwa.

Uretse izi nzu tubabwiye haruguru, Umukozi w’umujyi wa Kigali ushinzwe Imitunganyirize y’umujyi no gukurikirana ishyirwamubikorwa ry’igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kigali, yadutangarije ko hari n’izindi nyubako zirimo gukorerwa inyigo n’ibishushanyo mbonera zikaba na zo ziteganywa kubakwa vuba aha.

Muri izo nzu harimo inyubako izakoreramo icyicaro cya GT Bank (yahoze yitwa FINA Bank.)

Hari kandi indi inzu yo ku rwego ruhanitse yenda kubakwa n’abashoramari 8 bifatanyje bafite ubutaka buherereye hagati y’ibiro by’umujyi wa Kigali na GT Bank. Aba bashoramari ngo bibumbiye muri kompanyi yitwa MALL DU PLATEAUX

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 3

  1. Izo nzu ni nziza cyane, gusa impande zose zirebwa niyo myubakire zagakwiye gufatanya kugira ngo inzu uko yateganijwe Abe ari nako izagaragara nyuma ya byose. Reba nkigishushanyo cya Soras ugihuze ninyubako ubona bitandukanye cyane.

  2. Izo nzu ni nziza cyane, gusa impande zose zirebwa niyo myubakire zagakwiye gufatanya kugira ngo inzu uko yateganijwe Abe ari nako izagaragara nyuma ya byose. Reba nkigishushanyo cya Soras ugihuze ninyubako ubona bitandukanye cyane.

Tanga Igitekerezo