Uruganda rw’Imyumbati rwa Kinazi rwugarijwe n’ingaruka za Kabore

Ubuyobozi bw’uruganda rutunganya imyubati rwa Kinazi, buravuga ko kugeza ubu bari gutunganya umusaruro muke cyane ugeraranije n’uwo uruganda rwagenewe gutunganya ahanini bitewe n’icyorezo cy’indwara ya kabore cyateye mu gihingwa cy’imyumbati cyane cyane mu gice cy’amayaga uru ruganda rwakuragamo imyumbati.

Uturere two mu Ntara y’amajyepfo turimo Kamonyi, Ruhango, Nyanza na Gisagara ni tumwe mu turere tuzwiho kugira umusaruro munini w’igihingwa cy’imyumbati igira ubugari bwaryoheraga benshi (ubufu bwa Gitarama) kandi iki gihingwa cyari gifatiye benshi runini ariko icyorezo cya kabore cyarateye imyubati irapfa, abaturage bataka inzara bageze aho baha izina rya Nzaramba.

Si aba baturage bagizweho ingaruka na kabore gusa kuko n’uruganda rw’imyumbati rwa Kinazi narwo umusaruro rwarwo waragabanutse ku buryo bugaragara.

Umuyobozi w’uru ruganda rwa Kinazi Emile Nsanzabaganwa yatangarije Makuruki.rw ko kuva kabore yafata imyubati yo mu turere two mu ntara y’amajyepfo nabo umusaruro batunganyaga wagabunutse cyane hafi ya ½ .

Yagize ati “Byatugizeho ingaruka kuko mbere twatunganyaga hagati ya toni 80 na 90 ku munsi ariko ubu dutanganya toni hagati ya toni 40 na 49.”

Umuyobozi w’uru ruganda avuga ko kuba uru ruganda rwarabuze imyumbati myinshi yo gutunganya ngo byanatumye igiciro cy’ifu yabo kizamuka cyane kuko kibubye kabiri ugeraranije no muri 2012 aho cyavuye ku mafaranga 300 ubu kikaba kigura amafaranga 767 k’uyiguze ku ruganda.

Yagize ati “Iyo wakoze umusaruro mukeya usohoka uguhenze, iyo ari mwinshi uraguhendukira ku buryo nawe wacuruza no ku mafaranga make, ubu ikilo tugitangira 767 iyo tumaze gushyira umusoro w’inyongeragaciro ariko mbere nko muri 2012 cyari 300.”

Izindi mbogamizi uruganda rwa Kinazi ruhura nazo ni ukuba ubu basigaye bakura umusaruro w’imyumbati kure cyane aho hari n’aho bakora ibilometero bajya kuzana imyumbati mu turere two mu ntara y’Uburasirazuba.

N’ubwo Kabore yahungabanyije imikorere y’Uruganda rwa kinazi, umuyobozi warwo
Nsanzabaganwa Emile avuga ko bizeye ko mu kwezi kwa Gashyantare 2017 ibintu bozongera bikamera neza kuko Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yatanze imbuto nshya kandi ikaba imize neza.

Imyumbati igera ku ruganda rwa Kinazi ihagaze amafaranga hagati y’100 na 90.

Uru ruganda rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 120 ku munsi ariko ntirurabasha kuzibona kuko n’abaturage batabashije kumva neza akamaro ko kugurisha imyumbati ku ruganda aho bavuga ko rubahera ku giciro gito.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo