Kwamamaza

Umurimo

U Buyapani bwemereye Afurika Miliyoni 30 z’amadorali mu myaka itatu

Yanditswe

kuya

U Buyapani bwemereye Afurika Miliyoni 30 z’amadorali mu myaka itatu

Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, Shinzo Abe yemereye abakuru b’Ibihugu by’Afurika kuri uyu wa Gatandatu ko igihugu cye kiteguye gutanga inkunga ya miliyari 30 z’amadorali muri izo Leta n’abikorera mu rwego rwo kuzamura ibikorwa remezo ku mugabane wose.

Abe yabitangarije i Nairobi muri Kenya mu nama mpuzamahanga y’iterambere ihuza u Buyapani n’Afurika (Tokyo International Conference on African Development), akaba yavuze ko azatangwa mu myaka itatu uhereye ubu, harimo miliyari 10 z’amadorali yo kubaka ibikorwa remezo ibinyujije muri Banki Nyafurika itsura amajyambere.

Yagize ati “Iyo ishoramari rihujwe n’abikorera, ndizera ko miliyari 30 z’amadorali ari ishoramari ritanga icyizere ku hazaza, ni ishoramari ry’u Buyapani rizabufasha kuzamukana n’Afurika.

Ibi akaba yabitangarije mu nama yari yitabiriwe n’abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zigera kuri 34 ku mugabane w’Afurika.

Aya mafaranga aziyongera ku zindi miliyari 32 z’amadolari u Buyapani bwageneye Afurika mu mwaka wa 2013.

Minisitiri Abe yavuze ko agera kuri 67% yamaze gukoreshwa mu mishinga itandukanye. Aya mafaranga akaba azibanda mu byiciro by’ubuzima no gutanga imirimo nkuko bitangazwa na reuters.

Mu mwaka wa 2015, u Buyapani bwashoye imari muri Afurika ingana na miliyari 1.24 z’amadolari zivuye kuri miliyari 1.5 z’amadolari muri 2014.

Ibihugu byo muri Aziya bikaba biri gushyira ingufu mu gushora imari muri Afurika cyane ko ari umugabane bibonamo inyungu cyane mu bihe bizaza.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza