RRA yongeye guhwitura abacuruzi bakoresha EBM kubw’igitsure

Abakozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) bazindukiye mu maduka atandukanye muri Nyabugogo basura abacuruzi ngo barebe ubwitabirire bwo gukoresha imashini ibara imisoro izwi nka EBM ndetse n’ibindi bisabwa mu mitangire myiza y’imisoro.

Ubukangurambaga mu gukoresha imashini ya EBM bwakozwe kuri uyu wa 07 Kamena 2016 aho abakozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro basuraga abacuruzi bakabereka ibyangombwa byose biragaza ikusanyamisoro birimo nimero y’ifatabuguzi n’akamashini gakoreshwa mu kugaragaza imisoro EBM.

Komiseri wungirije ushinzwe abasoreshwa bato n’abaciriritse Richard Dada yavuze ko iki ari igokorwa basanzwe bakora aho basura abacuruzi barebera hamwe niba hari ibibazo bihari bakabimura ndetse bakanareba niba hari abasora bashya baje.

Uyu muyobozi ariko yahwituye abacuruzi benshi bataritabira gukoresha EMB ndetse n’abayikoresha ari uko bayisabwe n’abakiriye cyangwa ari uko babonye umukozi wa RRA.

Dada yagize ati:”Hari bamwe twasanze badakoresha EBM uko bikwiye badatanga inyemezabwishyu akayitanga ari uko umukiliye ayimwatse cyangwa ari uko abona umukozi w’ikigo cy’imisoro amuhagaze hejuru. Hari ababikora neza babigize umuco gukoresha aka kamashini ka EBM ariko hari n’abandi ari nabo benshi batabikora ari nayo mpamvu twazindukiye muri iki gikorwa.”

Uyu muyobozi ariko avuga ko n’ubwo hari benshi bataritabira icyi gikorwa ariko ikigero cy’uko EBM ikoreshwa kiri hejuru ugereranyije n’uko byari bimeze mu minsi yashize igitangira gukoreshwa mu Rwanda.

Avuga ko ibihano ku muntu udakoresheje EBM biri hagati ya miliyoni 5 na 20 z’amafaranga y’u Rwanda n’ubwo intego atari uguhana ahubwo ari ugukemurira ibibazo hamwe.

Ati:”Ibihano tubishingira ku bicuruzwa umusoreshwa afite, ubundi ni amande ari hagati ya miliyoni 5 na miliyoni 20 ariko ikigamijwe si uguhana ahubwo ikiba kigamijwe ni ukuganira tukareba ikibazo gihari tukagikemurira hamwe.”


Abasoreshwa berekenaga ibyangombwa byose biranga umusoreshwa mwiza.

Abasoreshwa baganiriye na Makuruki.rw bemeza ko gukoresha EBM ari ingenzi kuko bituma umucuruzi atanga umusoro neza ariko nanone bemeza ko amande acibwa iyo umuntu atayikoresheje ari menshi bakifuza ko umuntu yajya acibwa amande hagendewe kugicuruzwa yacuruje adatanze inyemezabwishyu ya EBM.

Mukansanga Domitole yagize ati:”iyo umuriro wagiye iyo utinze kubivuga baguca amande, ariko ikibazo ni meshi cyane miliyoni 5 ni nyinshi ariko bakurikije nk’igicuruzwa watanze udakoresheje EBM byakoroha ariko miliyoni 5 ni nyinshi cyane”

Munyaneza Emmanuel nawe ucururiza Nyabugogo ati:”amande yo sinzi uko nabivuga cyeretse tuganiriye nabo aya mande ni menshi, ushobora kugurisha nk’ikintu cy’igihumbi (1000frw) udakoresheje aka kamashini bakaguca miliyoni 5 jyewe mbona bikabije icyiza bajya bakurikiza agaciro k’ibyo wacuruje udakoresheje aka kamashine”

Ubuyobozi bw’ikigo cy’imisoro n’amahoro busaba abacuruzi n’abakiriya kwitabira gukoresha inyemezabwishyu z’akamashini ka EBM mu rwego rwo kumenyekanisha imisoro no kuyitanga neza.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo