Kwamamaza

Umurimo

PSF yashinje Abanyamategeko b’abanyamuryango bayo kwiremereza

Yanditswe

kuya

PSF yashinje Abanyamategeko b’abanyamuryango bayo kwiremereza

Mukubu Gerrard, Umuyobozi wa PSF wungirije ushinzwe ubuvugizi

Urwego rw’abikorera mu Rwanda (PSF) rwashyize mu majwi, urugaga rw’abavoka gushaka kwishyira ku ruhande mu bikorwa byayo kandi bidashoboka ko ushobora kuba wikorera ngo utere imbere utari muri PSF kuko ariyo yonyine ishobora kukugereza ijwi aho ritagera.

Ibi byatangarijwe mu nama y’abanyamwuga bahuriye muri uru rwego rw’abikorera mu rwego rwo kurebera hamwe ibijyanye n’isinywa ry’amasezerano yorohereza abanyamwuga bo mu bihugu byo muri EAC mu gutanga ibitekerezo yabaye kuri uyu wa 10 Ukwakira 2016.

Ubusanzwe PSF ifite ibyiciro by’abanyamuryango aho igenda ishyira hamwe ibyiciro aho abajya gukora ibisa ibashyira mu itsinda bita "Chamber" bityo Abanyamategeko nabo bakaba bari mu Banyamwuga.

Gusa Abanyamwuga b’amategeko babarizwa mu rugaga rw’abavoka bakunze kumvikana bavuga ko nubwo ari Abanyamuryango batanga umusanzu nk’uw’abandi ariko basanga nta buvugizi PSF ibakorera nkuko yabukorera abacuruzi cyangwa ibindi byiciro.

Umunyamategeko wari uhagarariye uru rugaga yabanje kuvuga ko bameze nk’abatiyumva muri uru rwego, ko abona PSF isumbanisha abanyamwuga bayibarizwamo ndetse avuga ko mu byemezo bitandukanye baba bakwiye kwiyambaza Abanyamategeko ku buryo PSF iba urwego rukora ubuvugizi atari ku izina gusa.

Yagize ati “Dukwiye kwicara tugahuriza hamwe ingamba (Strategy) ku buryo tugira PSF ifite imbaraga, ikora ubuvugizi nkuko bikwiriye ndetse amategeko ashyizweho tugatangamo ibitekerezo kugirango Inteko nijya kubyigaho izasange bimeze neza”.

Yavuze ko usanga urugaga rw’abikorera rukorera ubuvugizi abacuruzi kurusha Abandi banyamwuga kandi bose bakwiye kugira agaciro kangana ndetse asaba ko hazongera guterana indi nama yiga kuri ibyo.

Umuvugizi w’Urugaga rw’abikorera mu Rwanda, Mukubu Nkusi Gerard, na we yahise amubwira ati: "ngiye kukubwiza ukuri" maze amwereka ko aribo bishyira ku ruhande ndetse ari abantu baba bumva ko bashobora gukora ibyabo bonyine.

Yavuze ko Inama nyinshi ziba badahari kandi baba batumiwe maze abasobanurira ko badashobora gukora ngo batere imbere batari mu mutaka wa PSF cyane ko ishobora no kubagerera aho batanageza ijwi.

Yagize ati: “Mufite ibibazo mushaka kwishyira ku ruhande, kwerekana ko mwishoboye, mbabwije ukuri ntimushobora gukwepa PSF”.

Seka Fred uyobora icyumba cy’Abanyamwuga muri PSF n’Abanyamategeko barimo, na we yavuze ko abanyamategeko badashobora gukora badafite PSF Ndetse nundi wese wakenera kubikora ntibyamushobokera mu Rwanda kuko ari yo ibahagararira mu Inama y’Abaminisitiri n’ahandi hatandukanye.

Yavuze ko atari rimwe atari kabiri Abanyamwuga b’Abanyamategeko batumizwa mu nama ntibaze ngo n’icyaba kibabangamiye kimenyekane.Yasabye abagize PSF bose gutahiriza umugozi umwe kuko PSF ari urwego rwa buri muntu wikorera mu Rwanda ntaho wayihungira.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza