Kwamamaza

Umurimo

Minisitiri w’intebe yasabye ibigo by’ubwishingizi kongera no korohereza ababigana.

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Minisitiri w’intebe yasabye ibigo by’ubwishingizi kongera no korohereza ababigana.

Minisitiri w’intebe Murekezi Anastase yatangije inama y’ihuriro ry’ibigo by’ubwishingizi muri Afurika ryanishimiraga isabukuru y’imyaka 40 rimaze rikora, asaba abayobozi babyo kongera umubare w’abaturage bakoresha ubwishingizi.

Iyi nama iramara iminsi ibiri ibera mu Rwanda guhera kuri uyu wa gatatu tariki ya 15 Kamena 2016 ndetse bakazanizihiza isabukuru y’imyaka 40 bamaze bakorera ku butaka bwa Afurika.

Minisitiri w’intebe wafunguye iyi nama kumugaragaro yasabye ibigo by’ubwishingizi kongera umubare w’abaturage bafite ubwishingizi kandi ngo iyi sabukuru ikwiye kubabera umwanya wo kwigenzura.

Yagize ati:” Kwishimira iyi sabukuru y’imyaka 40 bizababere umwanya mwiza wo kwigenzura ubwanyu mukareba ibyo mwagezeho ndetse no kureba icyatuma mukomeza gutera imbere. Kimwe mu bikwiye gushyirwamo ingufu ni uko ibigo bitanga ubwishingizi byakongera umubare w’abaturage bafite ubwishingizi.”

Minisitiri Murekezi yababwiye ko guteza imbere ubwishingizi muri Afurika binazamura ubukungu bw’uyu mugabane.

Yavuze kandi ko ubwishingizi mu Rwanda butaragera ku rwego Leta yifuza ariko ko hari inzego ubwishingizi buri ku rwego rwiza cyane cyane mu buzima kubera ubwisungane mu kwivuza (mituel de santé).

Jean Pierre Majoro umunyamabanga w’ihuriro ry’ibigo by’ubwishingizi mu Rwanda yabwiye Makuruki.rw ko ubwishingizi mu Rwanda butaragera ku rwego bifuza ariko ko kugirango buzamuke ari uko abanyarwanda bakwigishwa akamaro kabyo bahereye mu mashuri abana bakabyigira mu mashuri banataha bakabibwira ababyeyi babo.

Minisitiri w’imari n’igena migambi mu Rwanda Amb Gatete Claver avuga ko ibigo by’ubwishingizi bikwiye kwegera abanyarwanda benshi ku giciro gito kuruta uko bafata bake ku giciro kinini.

Yagize ati:”Ahubwo turashaka kugirango haze benshi bashoboka kuko ni nabyo bifasha kugirango cya giciro kigende kigabanuka, ikindi gituma igiciro kiyongera ni uko dufite isoko ritoya rifite abantu bari mu mijyi gusa. Ariko turashaka ko abanyarwanda bose bagira ubwishingizi. Kuri buri munyarwanda wese ugiye ubonaho make birafasha kuruta kugumana bakeya ku giciro cyo hejuru ahangaha rero ku ihangana turashaka ko ahubwo kampani ziba nyinshi cyane.”

Ibigo by’ubwishingizi mu Rwanda byakunze kunengwa ko ibiciro by’ubwishingizi biri hejuru ndetse abadepite baherutse kuvuga ko impamvu y’ibi biciro ari uko nta hangana riba muri ibi bigo.

Kugeza ubu mu Rwanda habarizwa ibigo 13 by’ubwishingizi mu gihe abaturage bafite ubwishingizi bakiri bake cyane dore ko bari hagati ya 9 na10 ku ijana (9%-10%).

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza