Kwamamaza

Umurimo

Donald Kaberuka agiye gusangiza amahanga uko ubukungu bwa Afurika buhagaze

Yanditswe

kuya

na

Mugemanyi Jean Paul
Donald Kaberuka agiye gusangiza amahanga uko ubukungu bwa Afurika buhagaze

Donald Kaberuka wigeze kuyobora Banki nyafurika itsura amajyambere (BAD) agiye gutanga ikiganiro ku izamuka ry’ubukungu n’amahirwe Afurika ibifitemo.

Biteganyijwe ko tariki 17 Ukwakira 2016 ariho Donald Kaberuka azatanga iki kiganiro mu nama yatumiwemo n’ikigo mpuzamahanga cyigenga gishinzwe amajyambere n’ibikorwa bya muntu (ODI) gikorera mu Bwongereza.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter D.r Donald Kaberuka yashimiye iki kigo cya mutumiye ndetse yizeza kuzabasangiza uko ubukungu n’amajyambere bihagaze .

Yagize ati: “ Mwakoze ku butumire, nishimiye gusangira namwe uko ubukungu n’amajyambere ku rwego rw’isi bihagaze muri iki gihe."

Ikigo cya ODI kigamije kwigisha, gushyiraho ingamba n’ishyirwa mu bikorwa hagamije kurandura ubukene,no kugabanya imibereho mibi hagamijwe ku kugera ku mibereho myiza irambye .

Iki kigo kandi gihuriza hamwe ubushakashatsi bufite ireme, inama ku ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba ziba zafashwe, gukwirakwiza ingamba zafashwe ndetse n’ibiganiro mpaka gikorana n’ibigo bya leta, ibyigenga, ibihugu byateye imbere n’ibikiri munzi y’amajyambere.

Donald Kaberuka ugiye gutanga iki kiganiro ku izamuka ry’ubukungu yavutse tariki 05 Ukwakira 1951 mu cyahoze ari intara ya Byumba, yize icyiciro cya gatatu cy’amashuli muri kaminuza ya Dare es Salaam yiga icyiciro cya kane muri Kaminuza ya Anglia y’u Burasirazuba(East Anglia) mu 1979 yabonye impamyabushobozi ye ya PHD mu bukungu ayivanye muri kaminuza ya Glasgow.

Yagiye akora imirimo itandukanye mu gihugu cy’u Rwanda harimo gukora mu ma banki, yabaye Minisitiri w’Imari. Ni inzobere mu by’ubukungu, akaba yarabaye Perezida wa Banki nyafurika itsura Amajyambere(BAD) kuva muri Nzeli 2005 kugeza 2015.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza