Kwamamaza

UTUNTU N’UTUNDI

Afurika y’Epfo:Yatawe muri yombi ashinjwa gufata abana babiri ku ngufu

Yanditswe

kuya

na

Mugemanyi Jean Paul
Afurika y’Epfo:Yatawe muri yombi ashinjwa gufata abana babiri ku ngufu

Umwarimu wo mu gace ka KwaZulu-Natal muri Afurika y’Epfo yatawe muri yombi kuri uyu wa Kabiri tariki 6 Nzeli 2016, ashinjwa gufata ku ngufu abana babiri, akaba yashikirijwe urukiko rwa Nqutu kugira ngo aryozwe ibyo yakoze.

Uyu mwarimu utatangajwe amazina arashinjwa ibyaha bitandukanyue birimo bibiri byo gufata ku ngufu, bibiri byo gushaka kuryamana n’abana bakiri bato n’icyaha cyo guhohotera akoresheje imbaraga.

Gusa uyu mwarimu avuga ko yiteguye gutanga ikiguzi kugira ngo adafungwa..

Amakuru dukesha The Citizen aravuga ko Tariki 29 Kanama 2016 aribwo uyu mwarimu yari yitabye urukiko, gusa icyo gihe umuvugizi w’ubushinjacyaha bwa Afurika y’Epfo Natasha Ramkisson-Kara yavuze ko ibihano yari yagenewe byasubitswe kubera ko yatanze insimburagifungo.

Uyu mwarimu wari wababariwe by’agateganyo, yamenyekanye cyane ubwo umunyeshuri yashyiraga hanze amashusho ye akora imibobonano mpuzabitsina, aya mashusho akaba yarakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga mu kwezi gushize.

Tariki 19 Kanama 2016 nibwo umuvugizi w’agashami k’uburezi mu Ntara ya KwaZulu-Natal, ‎Kwazi Mthethwa yavuze ko hari abanyeshuli batandatu bari hagati y’imyaka 14 na 15 babagejejeho ikirego bavuga ko basambanyijwe n’uyu mwarimu.

Ubusanzwe imyaka y’ubukure muri Afurika y’Epfo ni 16, amashuli muri iki gihugu ntiyemera imibonano mpuzabitsina ikorwa hagati y’umunyeshuli n’umwarimu utarageza kuri iyi myaka.

Nk’uko Mthethwa abivuga ngo uhashyizweho itsinda rishinzwe gukora iperereza kugira ngo hamenyekane ukuri.

IBITEKEREZO

  • uwamahoro Yanditse:

    Andika Igitekerezo Hanontibishoboka ko umuntu nkuwo ababarirwa.

  • Jado Yanditse:

    Birashiboka yabikora kdi agatanga amafranga hanyuma bizagenda bite?

  • Jado Yanditse:

    Birashiboka yabikora kdi agatanga amafranga hanyuma bizagenda bite?

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza