Kwamamaza

UTUNTU N’UTUNDI

Yasezeraniye n’umukunzi we mu bitaro habura amasaha make ngo asezere ku isi

Yanditswe

kuya

Yasezeraniye n’umukunzi we mu bitaro habura amasaha make ngo asezere ku isi

Tracy Brooks and Ray Kershaw bo mu Bwongereza basezeraniye ihitaraganya kwa muganga, nyuma yo kubona ko Kershaw akomeje kuremba kandi batarasezerana.

Independent dukesha iyi nkuru yatangaje ko Kershaw yari amaze igihe arwariye mu bitaro byitwa Springhill Hospice, kubera indwara ya kanseri y’amara.

Uyu musaza w’imyaka 63 yafashwe n’indwara mu gihe we n’uwo yihebeye bari barimo gupanga kurushinga mu bukwe bwagombaga kuba tariki ya 2 Kamena mu mujyi wa Tenerife muri Espagne.

Nyuma yo kurushaho kuremba, aba baombi babifashijwemo n’inshtu bateguye ubukwe, bunakorerwa mu bitaro aho Kershaw yari arwariye.

Abantu batandukanye bakaba baratanze ubufasha bwatumye aba bageni babasha kwibonera ibikenerwa byose kugirango ubukwe butahe, harimo nk’imyambaro y’abageni indabo, ndetse n’umutsima w’ubukwe.

Nyuma y’iminsi ibiri yambitse impeta umukunzi we, ikinyamakuru The Mirror cyatangaje ko Kershaw kuri uyu wa Mbere yitabye Imana.

Raoul Nshungu

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza