Yaciye agahigo ko kuba umugore ufite ubwanwa burebure ku isi

5

Harnaam Kaur avuga ko yishimira kuba ari umugore ufite ubwanwa burebure ku isi
Umugore ufite imiterere y’abagabo yaciye agahigo ko kuba umugore muto wa mbere ku isi ufite ubwanwa burebure maze ahabwa igihembo cya Guiness World Record gihabwa abantu baba barakoze ibikorwa bidasanzwe cyangwa se bakoze ibikorwa bitigeze bikorwa n’undi muntu ku isi

Amakuru dukesha BBC aravuga ko Harnaam Kaur w’imyaka 24 ari umukobwa ufite imiterere y’umubiri we iteye nk’iy’abagabo, avuka mu gace ka Slough ho mu ntara ya Berkshire mu gihugu cy’u Bwongereza.

Harnaam yagize ati:" Ni ishema kuri njye kuba menyekanye nk’umugore ufite ubwanwa burebure ku isi."

Yavuze ko yateretse ubu bwanwa bwe mu rwego rwo kwiyereka neza abakundaga kumuseka kubera imiterere ye.

Uyu mukobwa Kaur afite ikibazo cy’ingirangingo zizwi mu ndimi z’amahanga nka polycystic ovary syndrome zikaba zituma umugore agira ubwoya bwinshi mu maso.

Muri Werurwe 2016 Harmaam Kaur yabaye umugore wambere wagaragaye yerekana imideli afite ubwanwa hakaba hari mu gikorwa cya London Fashion Week.

Harmaam Kaur wahawe igihembo cya Guiness World Record

.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 5

  1. Ubwose abamusekaga baba baseka iki??ubwo se ko abihembewe bo nyuma yo kumuseka bungutse iki??

Tanga Igitekerezo