Umusore yabenzwe ku munsi w’ubukwe nyuma yo kubeshya umukunzi we akazi akora

29

Mu gihugu cya Nigeria hasakaye amakuru ku mbuga nkoranya mbaga yaherekejwe n’ifoto y’umugore wari wambaye agatimba aho yari kumwe n’abandi bantu babiri bamuherekeje basa n’abari kumwinginga ibi bikaba byabaye mu bukwe aho umugore yabenze umugabo bari bagiye kubana ku munsi w’ubukwe nyuma yo kumenya ko yamubeshye aho akora.

Nk’uko bamwe mu bari bitabiriye buriya bukwe babivuze, ngo uyu mugore witeguraga kubaka urugo, yahisemo kubenga uyu mugabo ku munsi wa nyuma w’ubukwe nyuma yo kumenya ko uyu mugabo we yamubeshye ko akora mu ikompanyi ya Chevron ikora ibijyanye n’ubucukuzi bwa Peteroli mu gihugu cya Nigeria ubwo bari bagikundana.

Amakuru dukesha Popafro.com aravuga ko ku mbuga nkoranyambaga z’uyu mugabo nka Facebook, Twitter, Instagram ndetse na Badoo yari yarashyizeho ko akorera Chevron ndetse akaba ashinzwe iby’ubucungamari muri iki kigo.

Uyu mukunzi we bendaga kurushingana akaba yahisemo kumusendera ku karubanda imbere y’abayobozi, abatumirwa, ababyeyi ndetse n’abapasitoro avuga ko adashobora kubana nawe kubera ko abona ko urukundo rwabo rwakubakira ku kinyoma.

Nyuma y’aho uyu mugore afatiye iki cyemezo, abo mu muryango w’umugabo bakomeje kwinginga uyu wari ugiye kuba umukazana wabo kugira ngo yisubireho ku cyemezo yari yafashe cyo kudasezerana n’umugabo we gusa birangira bifashe ubusa.


Abo mu muryango w’umusore bamusabaga ko yakwisubiraho ku cyemezo yafashe


Umugabo we yagerageje kumwirukaho amusaba imbabazi biba iby’ubusa

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 29

  1. ngewe ukombibona nuko umusore yemeje umukobwa ibyo atazapfa abonye bibe isomo kubasore babeshya abakobwa cg abakobwa babeshya abasore ntakosa umukobwa yakoze.

  2. Buriya koko uriya mugeni yabikoreye iki?ko umusore yamukundaga!Erega ibintu n,ibishakwa.kuko hari igihe umusanga afite cash zigashira ariko urukundo ntirushira.Kunda ugukunda kuko uwo ukunda akunda abandi.

  3. Buriya koko uriya mugeni yabikoreye iki?ko umusore yamukundaga!Erega ibintu n,ibishakwa.kuko hari igihe umusanga afite cash zigashira ariko urukundo ntirushira.Kunda ugukunda kuko uwo ukunda akunda abandi.

  4. Buriya koko uriya mugeni yabikoreye iki?ko umusore yamukundaga!Erega ibintu n,ibishakwa.kuko hari igihe umusanga afite cash zigashira ariko urukundo ntirushira.Kunda ugukunda kuko uwo ukunda akunda abandi.

  5. Sinshyigikiye abanyabinyoma,ariko rwose mubyumveko umuhungu cg umukobwa ashobora kukubeshya icyakora kugirango arebe ko byacamo kubw urukundo aba yagukunze,kdi nawe muhungu nawe mukobwa for example,kgl murabizi kwari amahanga,ufite guhura n umukozi wo mu rugo wo mu kiyovu cy abakire uri umukobwa cg umuhungu ukorera muri BK(BANK)jye mukozi wo mu rugo,sinzabona wambaye badge(baje)yo muri BK,niba wanyishimiye rero ngo nze kwiraburiza nkwiteshwe nkubwira ngo ndi Karyarugo kdi woe wampaye agaciro,nakureka nkaguma tukaba inshuti,byazacamo sawa tukabana yazivumbura kuko yamenye ko nkora akatari ako yarazi akagenda,ubwo nange namenya ko hari ikindi yaragendereye kitari urukundo.

  6. 1 | 2 | 3

Tanga Igitekerezo