Kwamamaza

UTUNTU N’UTUNDI

Wari uzi ko gushaka umugore cyangwa umugabo bikurinda kurwara umutima?

Yanditswe

kuya

Wari uzi ko gushaka umugore cyangwa umugabo bikurinda kurwara umutima?

Gushinga urugo ukitwa umugabo cyangw aumugore, usibye kuryoherwa n’ibihe by’urukundo bishobora kukuzanira n’izindi nyungu ku buzima bwawe,hagendewe ku bushakashatsi bwakozwe na British Cardiovascular Society bwakorewe ku ma milliyoni y’abantu bakuru bari bafite ibibazo by’indwara z’umutima.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko 16 % by’abantu bari hagati y’imyaka 50 na 70 babana n’ikibazo cy’ibinure byinshi bashobora kuramba imyaka 14 iyo bafite abafasha kurusha kubaho bonyine nkuko tubikesha BBC.

Kuba ufite uwo mwashakanye ngo bishobora kuba mu buzima bwiza ndetse bikongera amahirwe yo kubaho mu gihe ubana n’indwara z’umutima,umuvuduko w’amaraso,diabete n’izindi.

Umushakashatsi Dr Paul Carter uturuka mu ishuli rya Aston Medical School avuga ko kuba warashyingiwe hari cyo byakurinda atari gusa ku barwayi b’indwara z’umutima ahubwo no ku bandi bashoboraga kuzirwara.

Dr Mike Knapton, Umuyobozi wa Aston Medical School avuga ko imibanire yacu n’abandi ishobora kugira uruhare ku budahandarwa bw’umubiri wacu. Atanga inama avuga ko waba ufite uwo mwashakanye cyangwa ntawe mu gihe ubona ufite ikibazo cyo gufatwa n’indwara z’umutima, umuvuduko w’amaraso n’izindi nkazo jya wegera inshuti zawe zigufashe guhangana nabyo, ugire abantu cayngw aumuntu uguhora hafi, akuganirize.

Nshungu Raoul

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza