Kwamamaza

UTUNTU N’UTUNDI

Wa mwana washushanyije Kigali Convantion Center yayitemberejwemo n’umuryango we

Yanditswe

kuya

na

Jean Paul Niyitanga
Wa mwana washushanyije Kigali Convantion Center yayitemberejwemo n’umuryango we

Umwana witwa Gisa Gakwisi w’imyaka 14 wakoze ishusho mu ibumba igaragaza inyubako ya Kigali Convantion Center na Hoteli Radisson Blu, yayitemberejwemo we n’umuryango we banayifatiramo amafunguro.

Nyuma yuko Gisa wiga mu mwaka wa Gatanu w’amashuri abanza akoze ishusho ya Kigali Convantion Center na Radisson Blu Hotel igatangaza benshi kubw’impano bamubonyemo, Ubuyobozi bwa Radisson Blu bwatangiye gushakisha uyu mwana bukimara kubona iyo shusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranya mbaga kubwinshi.

Bidatinze, umuryango w’uyu mwana byaje kumenyekana ko utuye mu Mudugudu wa Gasasa, Akagari ka Rugando, mu Murenge wa Kimihurura bawutumira muri iyi nyubako ngo bayitemberemo nk’ishimwe ry’impano y’umuhungu wabo.

Kuri iki cyumweru tariki 09 Nyakanga, nibwo uyu mwana n’ababyeyi be batemberejwe muri iyi nyubako iherereye ku Kimihurura bayitemberezwamo yose ku nshuro yabo ya mbere banakirizwa ifunguro ryateguriwe muri Radisson Blu Hotel.

Ubuyobozi bw’iyi hoteli bwatangaje ko bwishimiye kwakira Gisa nk’umushyitsi w’imena bamwakirana n’ababyeyi be mu rwego rwo kumushimira impano nziza akomeje gukuza yo gushushanya ibintu bitandukanye.

Ubu buyobozi nyuma yo gushakisha amakuru ahagije ngo bwasanze umwana ugaragara kuri iyo shusho yakozwe na Gisa atari we Gisa nyakuri ahubwo ngo ni inshuti ya Gisa ya hafi.

Mu butumwa banyujije kuri twitter, ubuyobozi bwa Radisson Blu bwagize buti: "Dore Gisa n’umuryango we, twamaze gusobanukirwa ko umuhungu wari iruhande rw’ishusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga atari Gisa ahubwo ari inshuti ye, Uyu ni we Gisa nyakuri n’umuryango we.

Umubyeyi wa Gisa (Papa we) witwa Gakwisi Mvunabandi yavuze ko ari ubwa mbere yari ageze muri iyi nyubako yahogoje benshi mu banyarwanda n’abanyamahanga.

Ati:"Sinari narigeze ninjira muri iyi nyubako ya Kigali Convantion Center, binteye ishema!"

Uyu mwana n’ababyeyi be bakiriwe nk’abashyitsi badasanzwe muri iyi nyubako, nyuma yuko abantu benshi mu babonye ishusho yakozwe na Gisa bagiye basaba ubuyobozi bwa Radisson Blu gushyigikira no gutera inkunga uyu mwana kugirango impano ye ikurikiranwe ibyazwe umusaruro itazazima.

Hanna Moges ushinzwe imenyekanishabikorwa muri Kigali Convention Center na Radisson Blue Hotel atangaza ko hagiye gutegurwa amarushanwa azitirirwa uyu Gisa.

Yavuze ko mu gihe cya vuba hazatangazwa uko iryo rushanwa rizaba riteye, kandi rikazaba mu rwego rwo kurushaho gusigasira impano ye ngo idasibangana ndetse n’abandi barusheho guteza imbere impano zabo. Uretse gutemberezwa, uyu mwana yanahawe impano zitandukanye zirimo n’ibikoresho bizamufasha kurushaho guteza imbere impano afite.

Soma inkuru y’imenyekana rya Gisa


Gisa yitegerezaga iyi nyubako ku buryo budasanzwe.

Gisa n’umuryango we bishimiye kwakirwa muri Hoteli Radisson Blu

Abanyamakuru bari batumiwe

Uyu mwana uri kuri iyi foto nubwo yamamaye ko ari we wayikoze ntabwo ari we ahubwo nuko yayifotorejeho. Gusa ngo ni inshuti ya Gisa cyane.

AMAFOTO: Radisson Blu

IBITEKEREZO

  • MUTWARE Yanditse:

    UWO MWANA NI UMUHANGA PEEEE!!!!

  • HABINEZA Yanditse:

    NUMUHANGAPÉE

  • Muvunyi Dieudonne Yanditse:

    aha uwo mwana ndamwemeye2. ark nanjye mungwa muntege .ahubwo ayo marushanwa nabanguke

  • lrumva Eric Yanditse:

    nibyiza cyane kuzamura impano yuwo mwana. turabyishimiye.

  • Lemon Yanditse:

    Icyo uzarya Imana irara igitetse koko. Ugukora ni ukwacu naho ukugena ni ukwayo. Imana ihimbazwe.

  • Lemon Yanditse:

    Icyo uzarya Imana irara igitetse koko. Ugukora ni ukwacu naho ukugena ni ukwayo. Imana ihimbazwe.

  • Nina Yanditse:

    Rwose uyu mwana afashwe abone uko akuza impano ye.

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza