Vuba aha, umwana ashobora kujya avuka atagejeje igihe, agashyirwa muri placenta y’inkorano akabaho

Nyuma y’ibyumweru bine ishyizwe muri placenta y’inkorano, iyi ntama basanze ikiri nzima

Ubushakashasti bumaze gukorerwa ku ntama, bwerekana ko mu minsi ya vuba abana bavutse batagejeje igihe bashobora kujya bashyirwa mu ngobyi (placenta) z’inkorano.

Abashakashatsi bo muri Philadelphia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, baherutse kugerageza placenta y’inkorano, bashyiramo intama yari itaruzuza igihe cyo kuvuka, hashize iminsi basanga iracyari nzima kandi bimwe mu bice by’umubiri wayo byarakuze.

Intama yashyizwemo yari imaze iminsi 107 mu nda ya nyina, ugereranyije ingana n’umwana w’umuntu umaze ibyumweru 23 mu nda ya nyina.

Ikinyamakuru Sciencenews cyatangaje ko iyo placenta nkorano yari yuzuyemo amatembabuzi (ibimeze nk’amazi) nkuko muri placenta karemano biba bimeze.Nyuma y’ibyumweru bine bagiye kureba ya ntama basanga ibihaha birakora neza kandi ubwonko bwayo bwarakuze.

Alan Flake, umwe mu bashakashatsi yavuze ko nibura bizatwara nk’imyaka ine cyangwa itanu kugirango ubwo buryo butangire gukora no ku bantu.

Yavuze ko nubwo ari uburyo bwiza, butazasimbura akazi k’abagore ndetse ngo abana bavutse batagejeje ku byumweru 23 ntibazajya bemererwa gushyirwa muri iyo placenta y’inkorano.

Icyakora aba bashakashatsi bavuze ko atari ibyo kwizerwa ijana ku ijana kuko ngo ibishoboka ku nyamaswa si ihame ko bishoboka no ku bantu.

Ubwa mbere Flake na bagenzi be bigeze kugerageza gukora placenta ariko bashyizemo intama irapfa kubera udukoko (infection) twinjiyemo.Kuri ubu ngo bize andi mayeri yo kwiga neza uko placenta nyayo iba iteye. Bafata intama ihaka bakayibaga (surgically delivered via cesarean section) bagakuramo umwana wayo utaravuka, bagahita bashyira uwo mwana mu ishashi idashobora kujyamo microbe, ahubwo yuzuyemo amatembabuzi (fluid) yabugenewe.

Bafata agaheheha kazajya kajyana amaraso arimo umwuka wa oxygene bakagacomeka ku nkundi (umbilical cord) y’umwana.

Flake avuga ko ayo matembabuzi cyangwa amazi baba bashyize muri placenta afasha umwana uyarimo gukura kw’ibihaha.Ntibatuma uwo mwana w’intama uhumeka kuko ngo guhumeka k’umwana uri mu nda byica ibihaha.

Muri Amerika, ibihumbi by’abana buri mwaka bivuka bitujuje igihe, nibura mbere y’ibyumweru 28 abo bana batwiswe.Nubwo hari ubundi buryo bwo gushyira abo bana mu byuma ngo bakomeze gukura, nibura ngo 70 % byabo barapfa, abarokotse bagakunda guhura n’ibibazo by’ibihaha n’umutima kubera ingufu zakoreshejwe ngo babeho.

Ubwo buryo bwo kubashyira mu byuma bibongerera umwuka, ngo bigira ingaruka ku bihaha byabo.

Flake avuga ko bagifite ibyo bagomba gukoraho ubushakashatsi mbere yo kuzakora placenta izajya yifashishwa n’abantu.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo