Bangladesh:Uruhinja rwavutse rusa nk’umusaza w’imyaka 80

10

Mu gihugu cya Bangladesh mu gace ka Magura havutse umwana ufite isura nk’iy’umuntu w’imyaka mirongo inani.

Ibi ngo byatewe n’imikurire yihuse ku buryo budasanzwe bishobora kuba byaratewe ni ndwara izwi nka Progeria nkuko byemejwe na muganga wamukurikiranye kugeza avutse.

Ubundi ngo uruhinja rwanduye iyi ndwara rukurira mu nda ku buryo ageza igihe cyo kuvuka yarakuze kera. Uyu mwana yavutse afite amaso atebeye kandi afite ubwoya ku mugongo ndetse binagaragara ko uruhu rwe rwizinze nk’urw’umukambwe.


Yavutse ameze nk’umuntu ushaje

Se w’umwana Patro yashimiye Imana yo yamuhaye umwana nubwo asa nk’umuruta mu myaka.

Yagize ati”Tuzamurera uko ameze, twishimiye umuhungu wacu twagiriwe umugisha wo kuba twari dufite umukobwa ubu turi umuryango w’abantu bane, ni iki kindi twasaba?”

Umwana yameze ubwoya ku mugongo

Uyu muryango wijejwe ubufasha kandi usabwa gukomeza kwita ku mwana wabo nk’ibisanzwe.

Abaganga bizeye ko uwo mwana azabaho nubwo abana bakunze kuvuka batyo batarenza imyaka 13.

Ubusanzwe indwara ya Progeria ngo iboneka ku muntu umwe muri miliyoni enye z’abantu ku isi.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 10

Tanga Igitekerezo