Uruhererekane rw’amafoto agaragaza ababikiri mu bikorwa batamenyereweho

Hirya no hino ku Isi ababikira bagiye bafotorwa bari mu bikorwa batamenyereweho gukora harimo kurasa, gukina ,kwifotoza bitangaje n’ibindi.

Ababikira ubusanzwe ni abantu bahora mu myenda yabo yabugenewe y’amakanzu ndetse n’ibitambaro mu mitwe batajya bakuramo. Bafatwa nk’abantu bigengesera mu byo bakora byose.

Bazwi nk’abantu b’intangarugero mu bwitonzi, gusa ariko byagaragaye ko nabo bajya bagira umwanya bakajya mu bikorwa byo kwishimisha n’ubwo bigorana kubabona bakuyemo imyambaro yabo.

Amafoto yafatiwe hirya no hino ku Isi mu bihugu nka Portigal, Amerika, Philippine n’ahandi yabagaragaje mu bikorwa birimo gukina, kwishimisha ku mazi kurasa n’ibindi.


Iyi foto yafashwe uyu mubikira agerageza kwiga kurasa


Aba bo bifataga ifoto selfe aba banshi bafotorewe kuri St. Peter’s Square mu mujyi wa Vatican


Ku mazi bishimisha n’ubwo batemerewe kwambara imyenda yabugenewe


Bagaragaje ko hanze y’ibikorwa bya buri munsi byiganjemo amasengesho barishimisha nabo


Uyu yagenderaga kuri aka kantu


Ku byuma by’umuziki

Aha bakinaga Basket bambaye amakanzu

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo