Kwamamaza

UTUNTU N’UTUNDI

Umwana yafashe ku ngufu mushiki we w’imyaka 9 nyuma yo kureba filimi z’ubusambanyi

Yanditswe

kuya

na

Makuruki
Umwana yafashe ku ngufu mushiki we w’imyaka 9 nyuma yo kureba filimi z’ubusambanyi

Urukiko rwa Cheltenham mu Bwongereza rwumvise urubanza ruregwamo umwana w’imyaka 14, wafashe ku ngufu mushiki we w’imyaka icyenda inshuro nyinshi nyuma yo kureba filimi z’ubusambanyi.

Uyu mwana w’umuhungu wari ufite imyaka 12 ubwo yasambanyaga mushiki we, yemera ibyaha byose aregwa.

Mu iperereza ryakozwe ku buryo uwo mwana yakoreshaga interineti, byagaragaye ko yajyaga ashakisha ibijyanye na filimi z’ubusambanyi ndetse akanazireba.

Ian Fenney, Umushinjacyaha yabwiye urukiko ko uwo mwana yabwiye mushiki we ko yemera bakaryamana, yabyanga ntazongere kwitwa mushiki we ukundi.

Ikinyamakuru The Independent kivuga ko Fenney yabwiye urukiko ko niba nta gikozwe , ruzakomeza kwakira ibirego nk’ibyo kubera uburyo kubona amakuru y’ubusambanyi n’ibijyanye nabyo bisigaye byorohera abana kuri interineti.

Yakomeje avuga ko uwo mwana yasambanyaga mushiki we abizi neza, dore ko ngo yahengeraga nta muntu n’umwe uhari.Byaje kumenyekana ubwo uwo mwana w’umukobwa yabibwiraga nyina.

Uwunganira umwana yavuze ko ibyo umukiriya we yakoze atari we wabyiteraga, ahubwo ngo yabiterwaga n’izo filimi z’ubusambanyi yabaga yarebye.

Umucamanza yahaye umwana igihano cyo guhabwa abajyanama mu gihe cy’amezi 12 ndetse n’abamukurikiranira hafi mu gihe cy’imyaka itanu.

Uwo mwana w’umuhungu kandi yabujijwe kwegera umuntu uwari we wese ufite imyaka irenze 16, no kujya inzego z’umutekano zigenzura uko akoresha interineti.

IBITEKEREZO

  • uwitonesha edzo Yanditse:

    Manawe tugeze mubihe bibi
    Poul yavuz2

  • Moses Yanditse:

    Nubundi izi filmz zizakora ku bana bacu

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza