Kwamamaza

UTUNTU N’UTUNDI

Umuyobozi w’urubyiruko yavuze ko Mugabe ari nka Yezu Kirisitu wa Zimbabwe

Yanditswe

kuya

na

Makuruki
Umuyobozi w’urubyiruko yavuze ko Mugabe ari nka Yezu Kirisitu wa Zimbabwe

Kudzai Chipanga, umuyobozi w’urubyiruko mu ishyaka Zanu PF

Umuyobozi w’urubyiruko mu ishyaka Zanu PF riri ku butegetsi muri Zimbabwe yavuze ko Perezida Robert Mugabe ari nka Yezu Kirisitu kandi ko isabukuru ye y’amavuko ikwiye kwizihizwa nkuo abakirisitu bizihiza Noheli.

Kudzai Chipanga yavuze ibyo mu gihe Perezida Mugabe azizihiza isabukuru y’imyaka 93 amaze avutse ku itariki ya 21 Gashyantare uyu mwaka.

Chipanga yavuze ko Mugabe ari umukiza wa Zimbabwe ari nayo mpamvu adakwiye gufatwa nk’abantu basanzwe.

Yagize ati "Kuri twe tariki 21 si umunsi usanzwe, kuri twe tuyifata nk’uko abakirirsitu bafata tariki 25 Ukuboza, ivuka rya Yezu.Sinshaka gukora amahano ariko uko mbibona Mugabe akurikira Yezu, ni umucunguzi wacu, rero isabukuru ye isobanuye byinshi ku rubyiruko rwa Zimbabwe."

Chipanga yakomeje avuga ko Mugabe ari umuntu w’umunyabwenge uturuka ku Mana kandi ko nta wundi wabasha ibibazo Zimbabwe irimo atari we.Yavuze ko bazamurwanira ishyaka bahashya abashaka kumuvana ku butegetsi bitwaje ko ashaje.

Umusesenguzi wa Politiki muri Zimbabawe Blessing Vava yabwiye Ikinyamakuru Newsday dukesha iyi nkuru ko ibitekerezo bya Chipanga bigaragaza irundura rya Zanu PF.

Yagize ati "Biragaragaza ko Zanu PF yageze ku ndunduro.Ntibashobora no kureba nyuma ya Mugabe. Nta kidasanzwe muri Mugabe ahubwo birababaje kubona umuntu muto w’urubyiruko aramya umusaza udashoboye. Zimbabwe iruta Mugabe n’undi muntu wese."

Ishyaka Zanu PF riherutse gutangaza ko Mugabe aziyamamaza mu matora ya Perezida azaba mu mwaka utaha wa 2018.

IBITEKEREZO

  • annebon cavani Yanditse:

    uko nge mbizi , mugabe yego yaraashoboye ark ubu ndabona imbaraga zigenda ziyoyoka pe! .

  • Nshuti Yanditse:

    Harya Rucagu we yavuze ngo iki? Ko mutabigize inkuru!!!

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza