Umugore wa mbere wuriye umusozi muremure ku isi yitabye Imana

3

Junko Tabei, umugore wambere wuriye umusozi muremure ku isi

Umuyapanikazi Junko Tabei wamenyekanye cyane kubera kurira imisozi miremire cyane, kuri uyu wa Kane tariki 20 Ukwakira 2016 nibwo yapfuye azize indwara ya Kanseri.

Tabei wapfuye afite imyaka 77 yuriye umusozi wa Everest mu 1975, yabaye umugore wa mbere wageze kuri uyu musozi ubwo yari afite imyaka 35 nyuma yo gukoresha iminsi 12.

Amakuru dukesha CNN aravuga ko Tabei yashizemo umwuka kuri uyu wa Kane Tariki 20 Ukwakira 2016 aho yari arwariye mu bitaro by’I Tokyo nyuma y’ igihe kinini arwaye kanseri n’ubwo bitigeze bimubuza gukomeza umwuga we wo kurira imisozi miremire.

Kurira umusozi muremure wa Everest byatumye amenyekana ku isi hose ndetse ahera ubwo abigira umwuga.

Mu 1992 uyu mugore yaje gutsinda irindi rushanwa ryiswe Seven Summits, birangira abaye umugore wa mbere wabashije kurira imisozi miremire 7 ku migabane yose bivuze ko yuriye buri musozi muremure kuri buri mugabane.

Tabei yagiye atangaza ko impamvu yatumye yurira imisozi miremire akanabikomeza bwari uburyo bwo guhindura umuco w’abayapani wahezaga igitsinagore mu buringanire, aho ngo nta mugore wari wemerewe gukora imirimo y’abagabo.

Ubwo aheruka kurira yari kumwe n’itsinda ry’abanyeshuli bo muri kaminuza mu mwaka wa 2011 bakaba baruriye umusozi witwa Fuji umusozi muremure mu gihugu cy’u Buyapani.

Tabei yavutse tariki 22 Nzeri 1939, avukira mu mujyi wa Fukushima ho muntara ya Fukushima ahari ibirometero 230 uvuye mu murwa mukuru w’igihugu cy’u Buyapani Tokyo. Yari umuyapani kazi uzwiho gutwara ibihembo byinshi mu kurira imisozi.


Mu 1985 Junko Tabei ubwo yuriraga umusozi wa Ismoil Somoni




Junko Tabei yagiye ahabwa ibihembo bitandukanye

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 3

Tanga Igitekerezo