Umusaza w’imyaka 70 yacuze umugambi wo kwiba banki agamije guhunga umugore we

4

Mawrence Ripple Umusaza w’imyaka 70 wo mu mujyi wa Kansas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika avuga ko yahisemo gucura umugambi wo kujya kwiba Banki azi neza ko ari bufatwe yewe akanafungwa ariko ngo kuri we ni zo zari inzozi ze kuko yifuzaga icyatuma ahunga umugore we.

Ibi yabyiyemereye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Mutarama 2017 ubwo yabazwaga n’urukiko impamvu yamuteye kujya kwiba muri banki, avuga ko yabonaga aribwo buryo bwonyine bwamufasha kuba kure y’umugore we.

Ati: “Nahisemo kujya kwiba kuri iriya banki kuko nari nzi ko ariyo ituranye n’ibiro bya polisi kandi icyo nashakaga byari ugufungwa.”

Ikinyamakuru The Star kivuga ko Mawrence Ripple yafashe umukozi wa banki akamusaba amafaranga amubwira ko natayamuha amurasa maze ngo akamuha amadolari ibihumbi bitatu nkuko bigaragara mu nyandiko z’urukiko.

Akimara kuyamuha, Ripple ngo yahise afata intebe aricara, abwira ushinzwe kurinda umutekano muri iyo banki ko nubwo yibye banki ariko ntaho ari bujye, maze ngo ahitamo kwishyikiriza Polisi.

Mawrence Ripple yabwiye abashinzwe iperereza ko yahisemo kujya muri gereza aho kuguma mu rugo ashyamiranye n’umugore we.

Mu gihe Ripple yasabiwe igifungo cy’imyaka 20 kubera ibyaha ashinjwa, Umugore we na we yashyikirijwe ubutabera kugira ngo asobanure ibyayo makimbirane ariko kugeza ubu nta cyo aratangaza kubyo yaba apfa n’umugabo we.

Amakuru atangwa n’inzego z’igiporisi muri uyu mujyi wa Kansas avuga ko ngo uyu mugabo yari yahereye kare ashwana n’umugore we ariko ngo icyo bapfuye cyo kikaba kitaramenyekana.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 4

Tanga Igitekerezo