Kwamamaza

UTUNTU N’UTUNDI

USA:Bajyanye Leta mu nkiko nyuma yo kwanga ko bita umwana wabo ’Allah’

Yanditswe

kuya

na

Editor1
USA:Bajyanye Leta mu nkiko nyuma yo kwanga ko bita umwana wabo ’Allah’

Elizabeth Handy na Bilal Walk bajyanye Leta ya Georgia mu nkiko kuko yanze ko bita umwana wabo w’umukobwa ’Allah’

Ikigo cya Leta gishinzwe ubuzima rusange cyanze kwandika umwana wabo w’imyaka hafi ibiri, ngo kuko bihabanye n’amategeko iyo Leta igenderaho.

Uwo mwana ubusanzwe ababyeyi be bamwise ZalyKha Graceful Lorraina Allah, ariko bageze mu kigo gishinzwe ubuzima kibima ibyemezo by’amavuko kubera ayo mazina.

Icyo kigo cyasabye ko uwo mwana yitwa Handy cyangwa Walk nkuko amategeko asaba ko buri mwana agomba kugira izina ry’umwe mu babyeyi be kugirango imyirondoro ye yorohe.

BBC yatangaje ko ababyeyi bafite impungenge ko umwana wabo aramutse atanditswe, byagorana kugira ubwenegihugu bwa Amerika.

Ubusanzwe Allah ni ijambo ry’Icyarabu risobanura Imana.

Se w’umwana yavuze ko bamwise ’Allah’ kuko ari umuziranenge.Ngo kubangira kumwita izina bashaka ni ukuvogera uburenganzira bwabo n’ubw’umwana.

Ubuyobozi bwandikiye uwo muryango buwumenyesha ko izina rizahindurwa n’urukiko rukuru, kandi nabwo ngo bikorwa bamaze kubona icyemezo cy’amavuko.

Uyu muryango utarasezerana usanzwe ufite umwana w’umuhungu witwa Masterful Mosirah Aly Allah.

Uyu mwana igihe cyose atarandikwa ntashobora kibona ibyangombwa birimo nimero y’ubwishingizi.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza