Kwamamaza

UTUNTU N’UTUNDI

USA:Ararega abashinzwe gushyingura kuko banze kumushyingurira umutinganyi

Yanditswe

kuya

USA:Ararega abashinzwe gushyingura kuko banze kumushyingurira umutinganyi

Umusaza w’imyaka 82 witwa Jack Zawdski aravuga ko agiye kujyana mu nkiko banyiri inzu ishinzwe ibikorwa bijyanye no gushyingura yitwa Picayune Funeral home yo muri Leta Missisipi kuko yishe amasezerano bagiranye ajyanye no gushyingura umugabo we.

Jack Zawdiski na Robert Huskey babanaga nk’umugore n’umugabo kandi bose bahuje ibitsina.

Muri 2016 nibwo Robert Huskey yapfuye.Nyuma yo gupfa iyo nzu ishinzwe gushyingura yanze kwakira umurambo w Huskey.

Jack Zawdski na Huskey bahuye bwa mbere mu mwaka wa 1965 muri California aho bakoraga umurima wo kwigisha. CNN dukesha iyi nkuru ivuga ko aba bagabo baje kwemera kubana ku mugaragaro nk’umugabo n’umugore mu mwaka wa 2015 .

Nyuma y’igihe gito babana nibwo Robert Huskey yatangiye kurwara ajyanwa mu bitaro aza gupfa muri 2016 .

Jack na Picayune Funeral Home bemeranyije kumushyingurira Huskey.Nyuma y’urupfu rwa Robert Huskey kwa Jack ko ya nzu yanze kwakira umurambo wa Huskey kuko baje kuvumbura ko yari umutinganyi.

Jack aravuga ko iyi nzu yamuhemukiye kuko bari bayihisemo kuko iri hafi byari korohereza inshuti n’abaturanyi kuzajya baza kumwibuka. Ngo ahandi yabona ni kure ku buryo byajya bimugora kujya gusura iryo rimbi.

Raoul Dasrah Nshungu

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza