Kwamamaza

UTUNTU N’UTUNDI

Tanzaniya: Kubera ubwinshi bw’abana yabyaye yahisemo kububakira ishuli

Yanditswe

kuya

na

Mugemanyi Jean Paul
Tanzaniya: Kubera ubwinshi bw’abana yabyaye yahisemo kububakira ishuli

Meshuko Mapi Laibon avuga ko ashaka ko abana be biga cyane

Mu gihugu cya Tanzaniya muri Arusha mu gace ka Monduli haravugwa umugabo witwa Meshuko Mapi Laibon wo mu bwoko bw’abamazai umaze kubyara abana 74 ndetse akaba agifite inzozi zo kwagura umuryango we.

Amakuru dukesha BBC aravuga ko uyu Mumasai Laibon afite abagore 8 abana na bo umunsi ku munsi biyongera ku bandi 40 yabyaranye na bo ariko akaba atakibana na bo bose hamwe bakaba 48..

Laibon kandi afite abana 76 n’abuzukuru barenga 300 ndetse akaba yaranabubakiye ishuli ryabo bwite.

Uyu mugabo Laibon agace atuyemo yubatsemo inzu zigera kuri 40 ni ho akunda kuruhukira, rimwe na rimwe yibereye munsi y’igiti hamwe n’uyu muryango mugari.

Laibon yifashisha ubutunzi bwe mu gutunga uyu muryango no kuwumenyera buri kimwe cyose ukenera.

Yagize ati: "Mfite abagore umunani kandi abana banjye ni nka 76, abuzukuru banjye barenga nka 300, ntunga umuryango wanjye ncuruza inka mu gihe cy’icyi. Mfite inka zigera ku 3000 nkabona uko ngura ibigori byo gutunga umuryango."

Asobanura akamoro ishuri yubatsirimariye abana be yagize ati: " Natekereje kubaka ishuri kubera ko abana banjye bajyaga kwiga kure y’aho ntuye, ndetse rimwe na rimwe ntibashoboraga kujyayo kubera inzovu. Abantu bishwe n’inzovu. Bityo rero nabubakiye ishuri kuko nshaka ko abana banjye biga."

Ishuri ryitiriwe uyu mugabo, rifite ibyumba bitanu kandi abarimu batangwa na guverinoma. Ariko si abana be gusa baryigamo.

Nada Sinoo, umuyobozi w’iri shuri, agira ati:"Iri shuri ryigamo n’abandi bana bo mu yindi miryango, uyu musaza ntatoranya, ariko 90% by’abanyeshuri ni aba Laibon."

Laibon avuga ko afite imyaka 103 y’amavuko, kandi akaba aha agaciro uburezi cyane ari byo byamuteye kubaka iri ishuri afashishwe n’abaterankunga ndetse na guverinoma.

Ubworozi ni bwo butuma Laibon agaburira umuryango we


Umuryango wa Laibon ni uwo mu bwoko bw’abamasai


Meshuko Laibon afite abana barenga 74 yabyaye ku bagore umunani abana nabo umunsi ku munsi n’abandi 40


Abana bakomoka kuri Laibon bafite ishuri ryabo yubatse ku murenge


Umuryango wa Laibon utuye Arusha, muri Tanzaniya kandi usurwa n’abantu benshi


Laibon atunga umuryango we kubera ishyo ry’inka zirenga 3000


Guverinoma n’abaterankunga ni bo bafashije Laibon kubaka ishuri ry’abana be

IBITEKEREZO

  • uwamahoro Yanditse:

    uyumugabo nubwo yabyaye cyane ariko azi ubwenge

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza