Kwamamaza

UTUNTU N’UTUNDI

Radisson Blu yakuriye ingofero umwana muto wakoze ikibumbano cya Convention Center

Yanditswe

kuya

na

Editor1
Radisson Blu yakuriye ingofero umwana muto wakoze ikibumbano cya Convention Center

Ubuyobozi bwa Hoteli Radisson Blue bwashimiye bunatangarira ubuhanga bwa Gisa Gakwisi w’imyaka 14 wakoze ikibumbano kigaragaza ishusho ya Kigali Convetion center n’iyi hoteli byegeranye.

Inyubako za Kigali Convetion Center na hoteli byegeranye yitwa Radisson Blu zuzuye mu mwaka ushize mu mujyi wa Kigali. Zubatse ku buryo burangaza benshi haba mu mimerere, isura yazo, ikoranabuhanga zubakanywe ndetse n’ibikoresho bizubatse.

Ni inyubako zagiye zivugwaho byinshi byiza na benshi mu banyarwanda ndetse n’abanyamahanga ndetse amafoto yazo akwirakwizwa henshi ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.

Kuri ubu, ku mbuga nkoranyambaga hari gukwirakwizwa ifoto y’umwana bigaragara ko akiri muto cyane wiganye izi nyubako akoresheje ibumba (Ibyondo). Uyu Gakwisi wagerageje kwigana iyi nzu, akomoka ku Kimihurura ari na ho iyi nzu yubatse.

Ubuyobozi bwa Radisson Blue bubinyujije ku rukuta rwa twitter bwatangajwe n’ubuhanga bw’uyu mwana buvuga ko ibyo yakoze yabikoze neza kandi bwemeza ko ari intangiriro y’inzozi zikomeye kuri uyu mwana.

Mu butumwa Radisson Blu yatanze buragira buti: "Inzozi zikomeye ziva ku ntangiriro nto,...uyu mwana yabikoze neza."

Hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, aho iyi foto y’ikibumbano cyabumbwe n’uyu mwana yageze bavuze ko ibyo yakoze bigaragaza impano ikomeye ku buryo aramutse akurikiranwe yazavamo umuhanga mu bugeni dore ko ngo anasanzwe akora ibintu bitandukanye akorehseje ibumba.


Inyubako yiganywe n’umwana akoresheje ibyondo.


Radisson Blue yashimiye uyu mwana.

IBITEKEREZO

  • Rukundo isaie Yanditse:

    Uwo mwana nakomerezaho

  • Nziza Yanditse:

    Andika Igitekerezo mbanje kubasuhuza arikonanone ndabanenga ibyo uyumwana yerekanye impanoye birarangira ntagihembo iyihoteli yashimishije yamugeneye namwe nk itangazamakuru yahaye amakuru ntacyo mwamufashije ndavuga kumuganiriza nk umwana ndetse n impano z umwana ukirimuto yumveko yumveko ari umwana ufite impano niyo mwamutemberezamo akanyweramo fanta bakamufotoreramo arishima cyane buriya abitse nutundituntutwinshi yajya ashyira ahagaragara murakoze.

  • marius Yanditse:

    uyumwana ateye ubwoba nibamufashe pe

  • Mugabo Adolphe Yanditse:

    Uyumwana yitabweho ashobore kuzamura imwano imurimo arashoboye Imana imukomeze pee

  • Mugabo Adolphe Yanditse:

    Uyumwana yitabweho ashobore kuzamura imwano imurimo arashoboye Imana imukomeze pee

  • Mugabo Adolphe Yanditse:

    Uyumwana yitabweho ashobore kuzamura imwano imurimo arashoboye Imana imukomeze pee

  • Habarulema frank Yanditse:

    Imana ikomeze
    Imwongerere kbs gs nubufashakuriweburakenewe

  • Habarulema frank Yanditse:

    Imana ikomeze
    Imwongerere kbs gs nubufashakuriweburakenewe

  • Niyubawe nelly Yanditse:

    Nibyiza pe ntawareka kumushyimira

  • Niyubawe nelly Yanditse:

    Nibyiza pe ntawareka kumushyimira

  • 1 | 2

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza