Nyuma y’imyaka 64, mu Rwanda hongeye kuvumburwa ubwoko bw’ikinyabuzima cyari cyarazimiye

14

Amateka y’u Rwanda mubijyanye n’inyamaswa zihaboneka yongeye kwisubiramo ubwo havumburwaga ikinyabuzima cyo mubwoko bw’ibikeri byari byaracitse burundu mu myaka 64 ishize, kuri ubu bikaba byavumbuwe muri parike y’igihugu ya Nyungwe.

Ubu bwoko bw’ibikeri bufite amajanja maremare [long-fingered frog (Cardioglossa cyaneospila)] bwaherukaga kugaragara mu Rwanda mu mwaka wa 1952 buza kongera kuboneka muri 2011 mu Burundi.

Kuri ubu, ubu bwoko bw’ibikeri bwagaragaye mu ishyamba rya Parike ya nyungwe mu Rwanda aho itsinda nyafurika rishinzwe kwiga ku bidukikije ariryo ryavumbuye ibi bikeri rinabikoraho ubushakashatsi.


Ubu bushakashatsi bwakozwe n’itsinda nyafurika rishinzwe kwita ku bidukikije riyobowe na Christian Boix.

Boix yagize ati: "Byari mu gitondo turi mu rugendo narimo nsura inguge ziba muri Nyungwe ni bwo nabonye ubu bwoko bwiza bw’igikeri budasanzwe. Muri icyo gihe sinahise menya ko aribwo bwambere bugaragaye, gusa nahise nibuka ubwoko bw’ibikeri nabonye muri Amerika Y’epfo, ntangira kugira amatsiko y’ibi nabonye mu Rwanda uko bisa. Uwo mugoroba nahise noherereza ifoto itsinda nyafurika ryita kubidukikije rikorera cape town mbasaba ko bansobanurira ubwoko bwabyo (ibikeri). Ndishimye kumva ko hari uruhare twagize mu kuvumbura ikintu kiza kandi gishya muri aka gace (Nyungwe)."

David Blackburn uturuka mu itsinda rikorera mu nzu ndangamurage y’amateka yihariye ku nyamaswa zikurura inda n’izidatera amagi rikorera muri kaminuza ya Florida akaba n’umwe mu bagize itsinda ryongeye kuvumbura ubu bwoko bw’ibikeri mu Burundi muri 2011 yagize ati: "Iyi ni inshuro ya kabiri ubu bwoko bw’ibikeri buboneka mu Rwanda , ubwo byabonekaga mu Rwanda hari muri 1952 ntibyabonetse muri nyungwe, gusa twatekerezaga ko bishobora kuba bihaba bitewe n’imiterere yaho."

Hagendewe ku bushakashatsi bwagiye bukorwa hagati ya 1940 na 1550 byari bimaze kuba imyaka irenga 50 ubu bwoko bw’ibikeri butaboneka mu Rwanda nyuma y’uko ubu bwoko bubonetse muri Uganda, Burundi, DRC kuri ubu bukaba bwongeye kuboneka mu Rwanda.


Muri Pariki ya Nyungwe ahavumbuwe ubu bwoko bw’ibikeri

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 14

  1. Mu byukuri simfobeje abanditse inkuru cyangwa abavumbuye, ubwo se koko iki gikeri kimariye iki abasomyi;wagira nibura ngo ni uwahinyuje ko Carot itagomba kuribwa nabantu kuko ari acid cyangwa we ni uwavuzeko indwara zikorerwa laboratory bakazisakaza mu buryo bwo gukingira abana nabakuze.!!! None ngo "igikeri"

  2. 1 | 2

Tanga Igitekerezo