Nyuma y’imyaka 40 yaraburanye na se bahuye binyuze ku mbuga nkoranyambaga

2

Umugore w’umurusiyakazi yabonanye na se ukomoka muri Somalia binyuze ku mbuga nkoranya mbaga nyuma y’imyaka 40 batandukanye.

Umugore w’imyaka 39 akaba azwi nka Farhiya yahuye na se Siid Ahmed Sharif mu gace ka Oslo muri Norvege nyuma y’uko bahuriye kuri facebook na Sype imyaka ikaba yari ibaye 40 baburanye.

Nyuma y’imyaka irenga 30 Farhiya ashakisha se yabonye ubutumwa bumubwira ko ise umubyara yabonetse.

Nk’uko yabitangarije BBC yavuze ko ubwo bavuganaga bwa mbere kuri Skype, ise yamuvugishije atamuzi ariko akaba yari afite amatsiko yo kumubona bityo akifuza ko bahura gusa kuri bikaba byaraje kuba impamo.

Yagize ati: " Niwe nari ntegereje, tugenda kimwe, dufite ijwi rimwe, birashimishije"

Ibi yabitangaje ubwo yari mu burusiya nyuma yo gukora urugendo rugana muri Oslo ari hamwe na nyina umubyara ndetse n’umugabo we aho bari bagiye gusura ise ndetse n’abandi barumuna be badahuje se bahaba.

Farhiya yavukiye mu gace ka Leningrad ubu hazwi nka Saint-Petersbourg mu 1976, avuka ku mugore w’umurusiyakazi n’umugabo wo muri Somaliya witwa Siid Ahmed Sharif.

Uyu Sharif yari umwe mu basirikare bo muri Somaliya boherejwe n’igihugu cya Somaliya kwiga amasomo ajyanye n’ibya gisirikare muri leta zunzu ubumwe z’abasoviyete.

Siid Ahmed Sharif ise wa Farhiya ubwo yari kumwe n’abandi basirikare

Uyu mugabo wari umwofisiye we na nyina wa Farhiya babanaga batarakora ubukwe mugihe biteguraga kubana byemewe n’amategeko Farhiya yari amaze umwaka avutse kuva icyo gihe igihugu cya Somaliya cyahise cyinjira mu ntambara n’igihugu cy’igituranyi cya Ethiopiya

Muri izi mvururu z’intambara kandi byatumye gihugu cya Somaliya gicana umubano n’igihugu cy’u Burusiya ndetse n’abanyeshuli bari baragiye kwiga muri leta zunze ubumwe z’abasoviyete bategekwa kugaruka mu gihugu

Icyo gihe Sharif yahise afata umwanzuro wo kuva muri Saint-Petersbourg ahita aburana na Farhiya na nyina ahita ajya gusura inshuti n’abo mu muryango we babaga mu gihugu cya Siberiya.

Uyu Farhiya yatangiye kujya abaza nyina ibibazo by’aho se yagiye bituma atangira kumushaka ubwo yari afite imyaka 12. kuri ubu akaba amubonye afite imyaka 39.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

Tanga Igitekerezo