Kwamamaza

UTUNTU N’UTUNDI

Ntibisanzwe: Umunyamakuru yabyariye mu kiganiro

Yanditswe

kuya

na

Makuruki
Ntibisanzwe: Umunyamakuru yabyariye mu kiganiro

Muri America umunyamakuru witwa Cassiday Proctor yabyariye mu kiganiro abamukiranye bagezwaho uko igikorwa cye cyo kubyara cyagenze kuko yari yarabyifuje akimara gutwita.

Cassiday Proctor, asanzwe akora ikiganiro gikunzwe cya Spencer’s Neighborhood gica kuri radio The Arch station iri mu zikomeye mu Mujyi wa St Louis. Mu kiganiro uyu mugore yakoze mu gitondo cyo kuwa Kabiri tariki ya 21 Gashyantare 2018, yatunguye abarimo bumva radio aribaruka ndetse umuhango wose bawugeza ku bafana be.

Ubuyobozi bwa Radio Cassiday Proctor akorera bwagiranye ubufatanye n’ibitaro yabyariyemo kugira ngo igikorwa kigezwe ku bari bakurikiye ikiganiro nk’uko yari yarabyifuje.

Yagize ati “Mu by’ukuri byari ibyishimo by’ikirenga gusangira ibihe bidasanzwe by’ubuzima bwanjye n’abari bakurikiye radio.” Yongeyeho ko ari ikintu yifuzaga ndetse ko yanyuzwe n’uko cyagenze.

Cassiday Proctor yari yarabyifuje kuva kera kuko yumvaga gusangira i byishimo n’abakunzi be ntako bisa ariyo mpamvu ku bufatanye n’ubuyobozi bwa radiyo ndetse n’abaganga byatumye igikorwa cye cyo kubyara ari muri Studio kigenda neza kandi n’abakunzi be bakaba babyishimiye nkuko bbc ibitangaza

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza