Nigeria:Umugabo wari ufite abagore basaga 80 yitabye Imana

2

Mohammed Bello Abubakar wahoze ari umwarimu mu idini ya Isilamu wari ufite abagore 86 yitabye Imana afite imyaka 93.

BBC yatangaje ko Bello yaguye mu rugo iwe kuri uyu wa Gatandatu azize uburwayi butatangajwe.

Ikinyamakuru Nigeria’s Daily Trust cyatangaje ko Bello apfuye yari afite abagore bageze ku 130, nubwo BBC ubwo yamumenyaga muri 2008 yari afite 86.

Icyo kinyamakuru cyavuze ko bamwe muri abo bagore asize batwite.

Muri 2008 Bello yari afite abana 170, ariko ngo yapfuye afite abagera kuri 203.


Bamwe mu bagore ba Bello

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

Tanga Igitekerezo