Munyamariza Edouard yasimbuwe ku buyobozi bwa Sosiyete sivile y’u Rwanda

Sekanyange Jean Leonard yatorewe kuyobora impuzamiryango ya sosiyete sivile mu Rwanda (RCSP) asimbuye kuri uwo mwanya Munyamariza Edouard wari uwumuzeho imyaka itatu.

Sekanyanage yatorewe mu Nteko rusange yateranye kuri uyu wa Kabiri I Kigali, ahabanje kuba ubwumvikane buke bushingiye ku bakandida batangwaga abanyamuryango bamwe batabyumva kimwe.

Munyansanga Alex niwe watorewe kuba Visi Perezida wa Mbere naho Muligo Zipola atorerwa kuba Visi Perezida wa Kabiri.

Sekanyange watorewe kuyobora RSCP yari azanzwe ari Perezida wa CLADHO, impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, ukaba umwe mu banyamuryango ba sosiyete sivile nyarwanda.

Ndayishimiye Thierry

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo