Mu biro bishinzwe kwamamaza Hillary Clinton hasanzwemo ifu

Hillary Clinton

Kuri uyu wa Gatanu, abakozi bo mu biro bishinzwe kwamamamaza umukandida w’abademokarate ku mwanaya wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Hillary Clinton, basanze ifu y’umweru ipfunyitse mu ibahasha, iri mu biro.

Bakimara kubona iyo bahasha irimo ifu, bahise bayohereza kuri polisi ngo ikorerwe isuzuma, harebwe niba nta burozi burimo.

Polisi yo mu mujyi wa New York ari naho hari ibiro bikuru by’abashinzwe kwamamaza Hillary Clinton, yatangaje ko amasuzuma yakozwe yasanze nta kibazo iyo fu ishobora gutera.

Glen Caplin , Umuvugizi w’ibiro bishinzwe kwamamaza Clinton yavuze ko abantu bane bari bajyanywe kwa muganga kubera gukora kuri iyo fu bamaze koherezwa mu rugo, nkuko tubikesha CNN.

Ubuyobozi bw’abashinzwe kwamamaza Clinton bwatangaje ko nta kirababuza gukomeza gukora, nubwo habayeho ikibazo nk’icyo.

Inzego zitandukanye zishinzwe umutekano zatangiye iperereza ngo harebwe uwaba yazanye iyo fu mu biro n’icyo yari agamije.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo