Leta ya California yashyizeho itegeko ryo kugabanya imisuzi amatungo yohereza mu kirere

3

Guverineri wa Leta ya California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika Jerry Brown kuri uyu wa Mbere yasinye Itegeko rigamije kugabanya imyuka yoherezwa mu kirere ikomoka ku matungo irimo n’imusuzi.

Brown usanzwe ari impirimbanyi yo kurengera ibidukikije, yavuze ko ibyo bizafasha kugabanya ukwiyongera k’ubushyuhe kuri kugaragara ku isi.

Ikinyamakuru Foxnews cyatangaje ko iri tegeko rigamije kugabanaya imyuka yoherezwa mu kirere iva mu matungo ku kigero cya 40 % mu mwaka wa 2030.
Ni ubwa mbere itegeko nk’iri rigiyeho ku isi.Brown avuga ko adashobora kwita ku bamuseka ko itegeko yasinye nta kamaro, ngo bazakabona nyuma.

Ati “Ubwo Nowa yashakaga kubaka inkuge, abantu benshi baramusetse.Nyamara inkuge yarokoye ibiremwa byinshi. Natwe tugomba kubaka inkuge yacu, duhagarika imyuka mibi.”

Aborozi babwiwe ko hari miliyoni 50 z’amadolari zigamije gufasha aborozi kubyaza gaze methane ibone ku mase y’inka ingufu, hanyuma izo ingufu zikaba zagurishwa kuri sosiyete zikora iby’ingufu z’amashanyarazi.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 3

  1. Amahoteli na restaurants bagira aho kwihagarika no kwituma even aho kunywera itabi, aho gusura no gukusanyiriza iyo misuzi ko hataboneka ?

Tanga Igitekerezo